RFL
Kigali

Liverpool yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira Arsenal mu mukino wayoroheye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2020 23:28
1


Mu buryo bworoshye ikipe ya Liverpool yihimuye kuri Arsenal yaherukaga kuyitsinda mu mikino ibiri baherukaga guhuramo, iyitsinda iyirusha ibitego 3-1, ihita inafata umwanya wa kabiri n’amanota 9 mu mikino itatu imaze gukina muri Premier League 2020/21.



Wari umukino wa gatatu muri Premier League ku makipe yombi yari yatsinze imikino ibiri ya mbere muri iyi shampiyona, yifuzaga amanota atatu y'uyu mukino kugira ngo ajye mu makipe ayoboye urutonde rwa shampiyona.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Liverpool cya Anfield, usifurwa n’Umwongereza Craig Pawson.

Ikipe ya Liverpool niyo yatangiye neza umukino, ihererekanya neza mu kibuga hagati, igerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Arsenal ryari ririnzwe na Bernd Leno.

Ku munota wa 12 n’uwa 13 Arsenal yarokotse nyuma y'uko rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane abokejeho igitutu, baterwa Corner ebyiri zikurikiranye ariko Umunyezamu Leno n’ubwugarizi bwe birwanaho ntibinjizwa igitego.

Ku munota wa 21 Liverpool yahushije igitego cyabazwe nyuma yuko Trent Alexander Arnold arekuye ishoti rikomeye mu izamu rya Arsenal ariko umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 25 abakinnyi ba Arsenal bazamukanye umupira bahererekanya neza Maitland-Niles akaraga umupira imbere y’izamu rya Liverpool, Robertson ananirwa kuwukuraho, awihera rutahizamu Lacazette atsinda igitego cya mbere cya Arsenal.

Ntabwo ibyshimo bya Arsenal byarambye kuko mu gihe abakinnyi b’iyi kipe bari mu munyenga w’igitego, ubusatirizi bwa Liverpool buyobowe na Mo Salah, Firmino na Mane bazamukanye umupira bawuhererekanya bawucomekera Sadio Mane atsinda igitego cyo kwishyura nyuma y’amasegonda 147 gusa Arsenal itsinze.

Ku munota wa 34 Liverpool yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Andrew Robertson ku makosa ya myugariro Hector Bellerin Moreno wagaragaje guhuzagurika cyane muri uyu mukino.

Arsenal yakomeje kurushwa cyane mu kibuga hagati, yotswa igitutu n’ubusatirizi bwa Liverpool ariko Umunyezamu Leno n’ubwugarizi bwa Holding na Luiz bugenda bwirwanaho.

Arsenal itakunze kugaragara imbere y’izamu rya Liverpool yanyuzagamo ikagerageza uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri itera amashoti ya kure kuko byari bigoranye kugera mu rubuga rw’amahina rwa Liverpool, ariko ntibyayihira.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Liverpool yarushije cyane Arsenal iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Liverpool isatira cyane izamu rya Arsenal, ishaka igitego cya gatatu cy’umutekano cya gatatu ariko Arsenal yihagararaho.

Amakipe yakomeje gukina acungana cyane arema uburyo bwavamo igitego ariko kuboneza mu izamu biba ingorabahizi.

Umutoza Mikel Arteta yakoze impinduka akura mu kibuga Granit Xhaka, Wllian na Lacazette, ashyira mu kibuga Nicolas Pepe, Ceballos na Edward Nkentiah.

Mu gihe Jurgen Klopp ku ruhande rwa Liverpool yakoze impinduka avana mu kibuga Naby Keita na Sadio Mane yinjiza mu kibuga Diogo Jota na James Milner.

Nyuma yo gusirisimba kenshi imbere y’izamu rya Arsenal, Diogo Jota winjiye mu kibuga asimbuye Mane, yatsinze igitego cya gatatu cya Liverpool ku munota wa 88.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Liverpool yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-1, ihita inafata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.

Liverpool XI: Alisson; Robertson, Van Dijk, Gomez, Alexander-Arnold; Keita, Wijnaldum, Fabinho; Mané, Firmino, Salah

Arsenal XI: Leno, Holding, David Luiz, Tierney, Bellerin, Elneny, Xhaka, Maitland-Niles, Willian, Lacazette, Aubameyang


Lacazette yafunguye amazamu atsinda igitego cya Arsenal

Mane yahise yishyurira Liverpool atsinda igitego cya mbere


Robertson yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool

Jota yatsinze igitego cya gatatu cya Liverpool







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izina ni claude3 years ago
    Arsenal irikumwanya wakangahe?





Inyarwanda BACKGROUND