Uyu munsi tariki 28 Nzeri 2020, ni bwo Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje ko hashobora kubaho guma mu rugo totale i Londres ndetse no mu bice by’Amajyaruguru kuko kuri ubu, guverinoma yamaze gufata umwanzuro wo kugira ibikorwa ihagarika kubera gutinya ko abaturage bakomeza kwandura ku bwinshi.
Abaminisitiri barimo gutegura gahunda yihutirwa ijyanye n’ifungwa ry’utubari, resitora n’utubyiniro byibuze ibyumweru bibiri, ibi ni mu gihe abamaze kwandura bagera ku bihumbi 39,419 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bagera kuri 6,885.
Mu cyumweru gishize ni bwo
inama y’Abaminisitiri yagize icyo ikora mu rwego rwo gukomeza kubungabunga no
kuzamura ubukungu, aho bakomoreye ibigo bifite umwihariko w’uko akazi
gakorerwamo bitakunda ko gakorerwa mu rugo kandi n’abana bazakomeza kujya ku
ishuri.
Minisitiri w’ubuzima Helen Whately, mu gitondo cy’uyu munsi yashimangiye ko guverinoma itifuza kwemerera utubyiniro n’utubari kujya hejuru ya saa yine za nijoro batarafunga nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri mu cyumweru gishize.
Gusa yanaburiye abantu ko coronavirus
ikwiye guhozwaho ijisho kandi ko nibiba ngombwa bizashyirwa mu bikorwa.
Ingamba zo gusubiza abantu muri guma mu rugo totale ni kimwe mu bitekerezo byashyikirijwe guverinoma mu cyumweru gishize, icyakora Bwana Johnson n’abandi ba minisitiri byarangiye basubije inyuma iki gitekerezo.
Chancellor Rishi Sunak hamwe
n’umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe ibidukikije Eustice George, byizerwa
ko ari bamwe mu majwi akomeye aburira guverinoma ko nikomeza gukarishya
amabwiriza yo kwirinda coronavirus bizatera igabanuka rikabije ry’ubukungu.
Ariko umwe mu bayobozi bakuru ba leta yatangarije ikinyamakuru The Times ko ingamba zafashwe zitigeze zivaho. Izi ngamba zikarishye zo kuguma mu rugo zishobora gufatirwa by’umwihariko ahantu harikurangwa Covid-19 cyane nka Merseyside ndetse n’amajyaruguru y’uburasirazuba.
Abantu hirya no hino i
Londres bazasabwa mu buryo bwemewe n’amategeko guhera muri iki cyumweru ko usanzwemo
Covid-19 yiheza, utabikoze gutyo agahanishwa gutanga ihazabu guhera ku ma Euro
1000 kugera ku ma Euro 10,000 ku wakoze isubira cyaha. Polisi nayo ikazakomeza
kugenzura niba amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa cyane cyane ahantu hahurira
abantu benshi.
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO