Abakinnyi ba sinema Rose Leslie na Kit Harington bamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane ya “Game Of Thrones” baritegura kunguka imfura yabo bombi nyuma y’imyaka 2 bamaze basezeranye kubana akaramata.
Rose Leslie na Kit Harington bamenyekanye cyane muri
Filime y’uruhererekane ya ‘Game of Thrones baritegura kunguka imfura
yabo bombi. Rose Leslie na Kit Harington bose bafite imyaka 33 y’amavuko, iyi
nkuru nziza ku muryango wabo yamenyekanye kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, mu
ifoto yanjujijwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza yagaragazaga Rose atwite.
Rose Leslie aritegura kwibaruka imfura ye
Rose na Kit bahuye bwa mbere mu mwaka 2012 mu ifatwa
ry’amashusho ya Filime ya Game Of Thrones (yatangiye gusohoka kuva mu mwaka
2011 kugeza 2019) bahuriyemo bombi nyuma baza gukundana. Muri iyi Filime y’uruhererekane
bombi bakinanyemo bamenyekanye ku mazina ya Ygritte na Jon Snow,
ndetse no muri filime bakinanye nk’abakunzi gusa Rose ntiyongeye kuyigaragaramo
nyuma y’uko uwo yakinaga muri Filime (Ygritte) apfuye mu gice (Season) cyayo cya kane.
Rose na Kit bahuriye mi ifatwa ry'amashusho ya Game Of Thrones
Aba bombi batangaje ko bitegura kurushinga muri Nzeri
2017 nyuma yaho ni bwo baje gusezerana kubana akaramata muri Kamena 2018 mu
birori byabereye muri Scotland. Ibi birori by’ubukwe bwabo byari byitabiriwe n’abakinnyi
bagenzi babo bakinanye muri Game Of Thrones harimo nka Emilia Clarke, Maisie
Williams na Sophie Turner.
Kit na Rose barushinze mu mwaka 2018
Mu mwuga wabo wo gukina sinema, Kit Harington ni umwe
mu bazagaragara muri filime ‘Eternals’ ya Marvel Cinematic Universe
izasohoka muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 ikazagaragaramo ibyamamare
bikomeye cyane muri Sinema harimo nka Richard Madden, Gemma Chan na Angelina
Jolie. Rose umugore we nawe azagaragara muri filime yiswe Death On The Nile izasohoka
uyu mwaka.
Src: Fox News & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO