Kim Kardashian yahinyuje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ari hafi gutandukana na Kanye West, nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umugabo we mu bukwe bw’inshuti zabo bishimanye.
Nyuma y’inkuru zitandukanye z’ibihuha zari zimaze
iminsi zivugwa ko Kim Kardashian yaba agiye kwaka gatanya agatandukana n’umugabo
we Kanye West, Kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje abinyujije ku rukuta rwe rwa
Instagram, uyu mugore yahinyuje aya makuru ubwo yashyiraga amafoto n’amashusho
ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza we n’umugabo we bari mu bukwe bw’inshuti
zabo.
Ku mafoto n’amashusho Kim Kardashian yasangije
abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari yasohokanye na Kanye West mu
bukwe bw’inshuti zabo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje. Imwe mu ifoto
yasangije abakunzi be yagaragazaga ibirenge bye n’ubyu mugabo we ndetse ifoto
ayiherekesha amagambo ati:’Date night’ bishatse kuvuga ngo ‘Ijoro ryo
kurambagizanya’. Andi mafoto atandukanye yasangije abakunzi be yagaragazaga ibinyobwa
n’amafunguro yafataga ubwo yari muri ibi birori ndetse n’ifoto igaragaza abo
bari batahiye ubukwe.
Imwe mu ifoto yasangize abakunzi be
Ifoto yasangije abakunzi be igaragaza inshuti zabo bari batahiye ubukwe
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram
atagaragazaga mu maso y’umugabo we ubwo bari muri ubu bukwe byagaragaraga ko
aba bombi bishimanye. Kim Kardashian na Kanye West bagaragaye muri ibi birori
by’inshuti zabo mu mugi wa Los Angeles nyuma y’uruzinduko Kanye West aherutse
kugirira mu gihugu cya Haiti, akaba yari yagiyeyo wenyine atari kumwe n’umugore
we.
Mu mashusho Kanye West aherutse gushyira ku rukuta rwe
rwa Twitter yagaragazaga ubwo yari yari mu birori muri Haiti. Kanye West
amakuru avuga ko yageze muri Haiti nyuma yo kuva muri Jamaica. Muri Haiti yahuye
na Perezida w’icyi gihugu Bwana Jovenel Moise ndetse anamutembereza bimwe mu bice bigize
igihugu.
Kanye West ntabwo yasobanuye impamvu nyamukuru y’uruzinduko
rwe muri Haiti, gusa mu butumwa butandukanye yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter
kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje, yavuze ko akunda iki gihugu kubera amateka
yacyo. Yagize ati: ”Haiti niho abantu bacu batangiriye impinduramatwara ya mbere
yo kutuvana mu bucakara”.
Kanye West aherutse kugirira uruzinduko muri Haiti
Inkuru nyinshi mu minsi ishize zavugaga ko umubano wa Kim
Kardashian n’umugabo we utameze neza ndetse ko Kim ari hafi kwaka gatanya. Nyuma
nabwo amakuru yavugaga ko Kanye West asigaye aba muri leta ya Wyoming wenyine
ariko nk'uko Kim yabigaragaje bigaragara ko bameranye neza. Aba bombi bamaze
imyaka itandatu bashakanye bakaba banafitanye abana bane ari bo: North (7),
Saint (4), Chicago (2) na Psalm (amezi 16).
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO