RFL
Kigali

Uko wafasha 'Mama' wawe kurya ku mbuto z’ibise bye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:28/09/2020 8:51
0


Birashoboka ko umubyeyi wawe w’umumama yaba akiriho ariko ukaba utajya wibaza ku gaciro ke n’imbaraga yatakaje kugira ngo ugere aho ugeze.



Umubyeyi mushobora kuba muri kumwe ariko ntuba uzi igihe azapfira kuko urupfu ntiruteguza. Hari rero ibyo ugomba gukorera umubyeyi wawe w’umumama mbere y’uko urupfu rubatandukanya.

Ubusanzwe umugabo ni we ufatwa nk’urufatiro rw’umuryango kuko ari we utanga ibitunga urugo mu buryo bw’amafaranga ariko ubu n’abagore barabikora.

Akenshi rero iyo umugabo yagiye gushaka ubwo bushobozi, umugore nawe ntasigara yicaye. Yita ku rugo, agateka, agaha bana urukundo, akanabigisha ingeso nziza zizabafasha kuba abantu bazima.

Ibi rero si impfabusa kuko isi ikeneye abakobwa n’abahungu bafite uburere kugira ngo bagire aho bayerekeza hazima aho kuyoreka berekeza mu ngeso nk’ubujura, kwicana n’ibindi. Niba rero ukibasha kubonana n’umubyeyi wawe w’umumama, dore ibintu 10 ukwiye kujya umukorera mutaratandukana.

1. Tuma yumva amakuru meza kuri wowe

Umubyeyi wese yifuza kumva amakuru meza muri rubanda agaruka ku bana be. Ntawababazwa no kumva umwana we yatsinze amashuri neza, kugira akazi keza no kugera ku byiza mu buzima. Umubyeyi ntiyanezezwa no kumva ko umwana we ariwe wiba abaturanyi, ariwe ukora urugomo mu kabari, ariwe mupfubuzi wo mu gace cyangwa ko umukobwa we nta musore umuhitaho bataryamanye. Wibuke ko ibyishimo bituma umuntu agira ubuzima bwiza, bityo niba ushaka kumuha ubuzima no kumufasha kuramba mubere inkomoko y’amakuru meza anezeza umutima we.

2. Mujyane kumusuzumisha kwa muganga

Uko mama wawe akura, hari ibigenda bihinduka mu buzima. Ashobora gufatwa n’uburwayi bworoheje. Niba rero ushaka ko azaramba, jya umujyana kwisuzumisha mu gihe runaka amenye uko ahagaze. Bizatuma afatirana hakiri kare yivuze mu gihe yaba agize uburwayi agaragaza yoye gukenyuka.

3. Mwubahe

Mubihe bya none usanga abana bamwe barigize indakoreka ku buryo uretse no kubaha ababaruta bose, n’ababyeyi bamwe ntibabubaha. Umwana wubaha abakuru abakuraho umugisha nawe akazagira aho yigeza. Ugomba kubaha mama wawe nawe akaguha umugisha muri buri kimwe cyose werekejeho amaboko kuko biragoye ko hagira ikiguhira mu gihe mama wawe wamunaniye akaba yirirwa ahigiza, yimyoza cyangwa akubita agatoki ku kandi kubera wowe.

4. Gushaka no kugira abana mu gihe akiriho

Abuzukuru ni ibyishimo bikomeye ku mubyeyi wawe ku buryo iyo ubyaye akiriho abaha urukundo rukomeye. Abagurira impano, akabatekera akumva agomba kubagaburira, akabambika n’ibindi bisa n’ibyo yagukoreraga nawe ukiri muto.

Kuba nyirakuru w’abana b’umwana wawe, ni inzozi za buri mubyeyi wese wabyaye. Ni inshingano zawe rero kumuha ibi byishimo mu gihe byaba bishoboka ko akiriho. Aha ntitwirengagije ko hari abagira ibyago byo gutandukana bakiri bato ariko hari n’abinangira umubyeyi akarinda asaza atabonye umwuzukuru kandi ntacyo babuze mu bisabwa.

5. Musohokane musangire

Abagore banezezwa no kwerekwa urukundo no kwitabwaho. Ushobora kwibwira ko ari umugore wa so bityo ko biri mu nshingano ze kumukunda no kubimwereka ariko nawe ukwiye kumutungura ukamuha ibyishimo. Ereka umubyeyi wawe ko ushima urukundo yaguhaye, kukwitaho n’amasengesho ye ahora agusabira umugisha nk’umwana we bikaba bikugejeje aho ugeze.

6. Mugishe inama buri gihe

Ibyo waba uri kwirukamo byose, ibuka kugisha inama umubyeyi wawe. Waba ukize cyangwa ukennye, wisuzugura inama z’umubyeyi wawe kuko bisobanuye ikintu kinini kuri we iyo abona umwana we amukeneyeho inama mu byo ashaka gukora. Ibuka ko mama wawe yakubyaye bityo ko ataguha inama ikuganisha habi kuko yifuza ko wagera kure heza.

7. Ibuka kujya umufasha mu mibereho na nyuma y’uko ushyingiwe

Hari abantu bamara gushyingirwa bakirengagiza ababyeyi babo kuko babonye abandi babitaho. Ntimukibagirwe ko mbere y’uko mugera aho muri iyo myaka aribo babitagaho ngo muzabashe kuhagera.

Niba wari usanzwe uziko akeneye inyunganizi yawe mu mibereho, komeza kumufasha no kumwoherereza ibimutunga nk’uko wabikoraga na mbere hose. Yakurihiye amashuri, arakugaburira, arakwambika, aragukarabya uracya, akubera ubwugamo anaguha inama zigufasha mu buzima. Wikwemera ko uwo mushakanye ashyira igikuta hagati yawe n’umubyeyi wawe.

8. Ibuka nawe kumusengera

Niba uri gusenga, shyira mama wawe mu isengesho nk’uko nawe ahora akwifuriza ibyiza. Musabire ubuzima bwiza, imbaraga no kuramba. Uko usengera mama wawe bituma wumva aguhora bugufi no mu buzima busanzwe.

9. Mufashe kurya imbuto z’ibikomeye yanyuzemo

Ubwo wari muto mama wawe yarakwitangiye cyane agamije ko yazabona nawe ufite ahazaza heza. Yigomwe ibyiza abyerekeza kuri wowe, yigomwa ifunguro kugira ngo ubashe kubona iriguhaza, yigomwa kwambara neza ngo akwambike anakurihire amashuri.

Niba rero nawe ubigezeho, ibuka ibyo bitambo byose yagutangiye maze umuhe gusarura ku mbuto z’ibyo yabibye. Mugurire nawe imyambaro myiza asaze ayambara, mujyane hamwe yigomwe gutemberera akikwitaho, mutuze mu nzu nziza yanze guturamo ngo ubanze wige n’ibindi bimufasha kubona ingaruka nziza z’ibyo yitangiye ngo ugereho.

10. Fata igihe muri kumwe

Uko wakwita kuri mama wawe kose, igihe kizagera ave kuri iyi si. Mu gihe akibasha kuba ahari, fata igihe gihagije uri kumwe nawe kuko ntuzi igihe muzatandukanira. Ibyo ukora byose, igihe ukoresha cyose, gira icyo wigomwa ku bwa mama wawe. Sangira nawe kugeza no mu bihe bye bya nyuma igihe azaba ari mu gitanda arwaye yenda kwitahira. Muganirize, mukine, mwibukiranye ibihe mushirane urukumbuzi.

Niba umubyeyi wawe akiriho, fata igihe umwereke urukundo umwiture ibyiza yakugiriye akibasha kukwitaho. Abatabafite nabo tubifurije gukomeza kwihangana kandi ababyeyi babo nabo aho bari bakomeze kuruhukira mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND