RFL
Kigali

Ibibazo 7 ukwiriye kwibaza mbere yo kwemeza umwanzuro wo kuva mu rukundo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:28/09/2020 10:43
0


Urukundo ruraza rukagenda. Uko abenshi baba bifuza ko rwaramba, hari ubwo ruba rutararemewe kuramba nk’uko ubishaka rukaba ruzamarana nawe igihe gito rukagenda ukirushaka.



Hari urukundo rero umuntu atabuza kugenda n’ubwo yaba yararuhaye igihe kinini cyangwa yararize amarira menshi ariko rukaba ari urwo kurangira nyine. Mbere y’uko ufata umwanzuro wo gusiga umuntu ukava mu rukundo mwari mufitanye, hari ibibazo ugomba kubanza kwibaza.

1. Kuki ngiye?

Iki ni ikibazo cya ngombwa ugomba kwibaza mbere y’uko ufata umwanzuro wo kuva mu rukundo. Fata umwanya uhagije ugishakire igisubizo, wibuke ko impamvu zo kugenda zikwiriye kuba zifatika. Niba koko usanze utakibashije kuba muri urwo rukundo, uganirize uwo mwakundanaga mutandukane bitaragera kure.

2. Ese nzakomeza kuba uwo ndiwe ninjya kure y’uyu muntu?

Hari abantu benshi batakaza ubuzima, ubumuntu n’ibindi bibaranga kubera urukundo. Hari ubwo ukimara kwinjira mu rukundo abantu batangira kukubona nk’umukunzi wa kanaka bigatuma unaruvuyemo bakomeza kukubona uko. Hari ubwo rero bigorana ko ubona undi kuko abenshi baba bafite ayo makuru ndetse baranabwiwe andi magambo nyuma yo gutandukana kwanyu. Banza urebe niba bitazakugiraho ingaruka.

3. Nibona he mu myaka itanu iri imbere mu gihe naba nkiri kumwe n’uyu muntu?

Iyo umuntu akiri mu rukundo hari ubwo aba yaratekerezaga byinshi ku hazaza hamwe n’uwo mukunzi. Imyaka rero burya ishobora kugena ko uwo muntu aba mu rukundo ruzaramba cyangwa rugasigara mu nzira. Niba rero utangiye kubona agatotsi katuma uva mu rukundo ibaze uti ‘Ndacyakeneye kuba ndi kumwe nawe mu myaka itanu uhereye none?’ niwumva umutima wawe uguhamiriza impamvu ukeneye kuba muri urwo rukundo, musabe mwongere mubitekerezeho mukomezanye urugendo.

4. Ese uyu muntu atuma nishima?

Urukundo nyarwo rwakagombye gutuma wishima. Bibaho ko ntarukundo ruhora rutoshye ngo rubure imihengeri n’ibindi bigusha ariko ibikomeye runyuramo biruha kurushaho gukomera. Niba rero uhora wumva ntabyishimo rukugezaho, ni byiza ko ubwira umukunzi wawe ikikuri ku mutima mugatandukana.

5. Ese ndi umuntu uboneye kubera uru rukundo ndimo?

Hari ubwo umuntu yumva yarahindutse akagira ingeso mbi areka kubera urwo rukundo. Ibi rero bisaba ngo wibuke kubanza guha agaciro ibyiza rwakuzanyemo mbere y’uko ufata umwanzuro wo kurureka. Niba wumva urwo rukundo ntacyo rukugezaho uretse uburakari, guhora ubabaye n’ibindi byiyumvo bibi, nicyo gihe ngo urureke nk’uko umuntu yitandukanya n’ikindi kintu kibi cyose ku buzima bwe.

6. Ese nkunda uyu muntu cyangwa nkunda uwo nshaka ko aba we?

Mu rukundo hari ubwo umuntu arebera undi mundorerwamo ashaka ko abawe akirengagiza ko guhinduka byizana ku bushake bwa muntu. Banza urebe niba umuntu mwakundanaga ariwe ubwe cyangwa wamukundiraga uwo ushaka ko aba bikaba bitashoboka. Niba rero utamukunda uko ari ntuzabasha no kumukunda ahazaza. Nta nyungu yo kuba mu rukundo wibeshyeho kuri mwembi. Umwanzuro wo kumureka niwo uboneye mwese mugatangira ubuzima bushya.

7. Ese nazagira kwicuza ntavuye muri uru rukundo?

Kureka uwo ukunda akagenda ni ihurizo rikomeye ariko ryorohera bamwe mu gihe hari impamvu yabyo ifatika. Reba ahazaza hawe niba ntakwicuza uzagira, kandi wibukeko kubakira ku kwicuza byazagutera igikomera kinini kurushaho. Umuntu abasha kwishima ahazaza kuko ameze neza kandi yisanzuye. Urukundo utisangamo rero rukwambura gusa ibyishimo byawe rukakwangiriza ahazaza.

Kwicuza ni bibi cyane ku buryo byazakwambura ibyishimo by’igihe cyose. Niba watekereje kuri ibi byose ugasanga ufite impamvu zo kuva mu rukundo ni cyo gihe ngo ugende utangire ubundi buzima. Gutandukana n’uwo ukunda si umwanzuro uhubukirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND