RFL
Kigali

Ibintu ukwiriye kwibaza mbere yo gusubirana n’umukunzi mwari mwaratandukanye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:28/09/2020 6:08
0


Hari igihe abantu bakundana bakageza igihe mu rukundo rwabo hakazamo agatotsi bikaba ngombwa ko batandukana.



Hari ubwo rero nyuma y’igihe runaka baratandukanye bongera bakaganira bikaba byashoboka ko bongera kwiyunga bagakundana ubudatana cyangwa se bakongera bakanatandukana birenze rimwe.

Mu rukundo rero biryoha neza iyo buri wese mu bagiye gusubirana abanje kwitekerezaho cyane cyane uwari wafashe iya mbere yo kubivamo ubwo byazambaga. Niba wiyemeje gusubirana n’umukunzi mwari mumaze igihe runaka mwaraciye ukubiri, dore ibyo ugomba kubanza kwibaza:

1. Ibaze niba warakize ibikomere

Burya yaba uwagiye ndetse n’uwatawe bose mu rukundo bagira ibikomere muri cya gihe bari baratandukanye cyangwa ubwo batandukanaga nyirizina. Niba rero ufashe umwanzuro wo kongera kumwemerera kugaruka mu buzima bwawe, reba niba warakize ibikomere ku buryo utazahora uzura akaboze.

Irinde ko irindi kosa rizaba uzarihuza n’ahahise ubanze urebe niba koko udashaka kugaruka kubera ibyo ukumbuye mwabanyemo utakibona. Niba ari urukundo ruzaba rukugaruye, biragusaba kubanza kumva ko wakize ibikomere watewe no gutandukana kwanyu ndetse n’icyari intandaro yabyo.

2. Kureba icyerekezo urwo rukundo rufite

Mu kongera gukunda ugomba kureba ku hazaza hawe uko hazaba hameze cyangwa niba uzahora muri ya makimbirane mwagiranye. Niba ubona nyuma y’ukwezi bizongera bikazamba, ikiza ni uko wabireka. Ukwiye gusubirana n’umuntu ari uko ubona afite icyerekezo kirambye cyo kukugira mu buzima bwe bitari ukugukina nk’umupira batera bongera bagarura.

3. Reba uko inshuti n’imiryango yanyu bazabifata

Uretse bamwe baba bakundana rwihishwa ntaho urukundo rwabo ruragera, ubundi abakundana byeruye biba bizwi n’imiryango yabo ndetse n’inshuti. Iyo rero mutandukanye hari abo uganyira ako gahinda wagize bakaguhumuriza.

Niba ugiye gusubirana nawe, banza utekereze uko bazabifata bashingiye ku mpamvu zo gutandukana wari wabahaye. Hari n’ubona batandukanye agatangira gushyira hanze intege nke ze zose. Ese wibaza isura bazaba bafite ku mukunzi wawe mu gihe mwazaba musubiranye? Bazamufata nka bihemu kandi bagaragaze ko bafite impungenge. Uzabe witeguye kubyumva no kubyakira.

Bereke ko mwongeye gusubirana mufatane umwanzuro bitume bashira impungenge mu gihe baba bagize uruhare mu kwemeza uwo mwanzuro.

Urukundo ni umutima w’umuntu ubwe urubamo ariko burya umuntu wese agira aho akenera ubujyanama. Ni byiza ko icyemezo cyo gusubirana n’umukunzi kitaba icyawe wenyine kandi ntigihubukirwe. Burya ngo igikomere kiraryana bikaba akarusho iyo inkovu yongeye gukomereka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND