RFL
Kigali

GFO-Good Future Organization na Ramjaane bari gukora ubuvugizi bwo gufasha abantu bagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2020 13:05
0


Nyuma yo kubona ko abantu batari bacye bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi, umuryango udaharanira inyungu, Good Future Organization ufatanyije n'umunyarwenya Ramjaane Joshua uba muri Amerika, bateguye igikorwa cy'urukundo cyo gukusanya inkunga yo gufasha imiryango 500 yo mu Rwanda ikeneye cyane ubufasha.



Bikorimana Janvier uhagarariye GFO-Good Future Organization yabwiye INYARWANDA ko bafite umushinga bise 'Covid-19 Charity Project-Nyarugenge' ugamije gufasha abantu bagizweho ingaruka n'iki cyorezo cyugarije Isi. Yavuze ko uyu mushinga bawuganirije Akarere ka Nyarugenge, kawuha umugisha, kabemerera kuwukora. Uyu muryango wahise wisunga Ramjaane kugira ngo bafatanye mu bukangurambaga bwo gukusanya inkunga bazafashisha abantu.

KANDA HANO WINJIRE AHO USHOBORA GUTANGIRA INKUNGA YAWE

"Icyo nzabafasha ni ubuvugizi mu nshuti zanjye, ku mbuga nkoranyambaga,.inkunga izavamo ikazafasha abo bantu". Ayo ni amagambo ya Ramjaane Joshua umunyarwenya wakanyujijeho akibarizwa mu Rwanda, gusa muri iyi minsi akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangarije INYARWANDA ayo magambo, ubwo twari tumubajije uruhare rwe muri iki gikorwa cy'urukundo afatanyije n'umuryango Good Future Organization.


Ramjaane ari mu banyarwenya nyarwanda bakunzwe cyane

Bikorimana Janvier uhagarariye uyu muryango wateguye iki gikorwa, yagize ati: "Igikorwa turi gutegura ni ugufasha abantu 500 byagaragaye ko bazahajwe na Covid-19 kurusha bandi muri Nyarugenge. Project ikaba yitwa COVID19 CHARITY PROJECT- NYARUGENGE". Yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kugoboka imiryango yazahajwe cyane n'iki cyorezo. Yanahishuye ko hari imiryango itishoboye bemereye ubufasha bw'ibyo kurya mu gihe cy'ukwezi.

Yagize ati: "Nyuma y’uko GFO hari imwe mu miryango twasuye ikatuganiriza ingaruka Covid-19 yabateye nko gutakaza akazi, kuba hari abari bafite umucuruzi buto nyuma igishoro bakaba barakiriye n’izindi ngaruka zitandukanye bahuye nazo GFO yiyemeje kubagoboka ifatanyije n’abandi bafite umutima wo gufasha iyo miryango guhabwa byibuze ibyabatunga ukwezi kose".

Muri iki gikorwa cyo gufasha bari gutegura, GFO yatangaje ko izafasha imiryango yahuye n'ibiza bo mu karere ka Nyarugenge. Ati "Abantu twifuza gufasha uko bameze, ni abagiye bagaragara ko bazahajwe na Covid-19 n'imiryango yari yarahuye n'ibiza nyuma Akarere ka Nyarugenge kayibonera amacumbi none tukaba dushaka kubafasha muri ubwo buryo. Ni abantu 500".

Ati "Uburyo bazatoranywa, nitumara gukusanya inkunga tuzayishyikiriza Akarere ka Nyarugenge maze dufatanye kubashyikiriza iyo nkunga. Turifuza ko twakusanya inkunga mu byumweru 2 (15days) ku buryo twayishyikiriza abo igenewe".

Ku bijyanye n'aho babona inkunga izava, yavuze ko bazakora ubuvuzi bafatanyije n'umunyarwenya Ramjaane, ati "Umuryango GFO-Good Future Organization ufatanyije n'umunyarwenya witwa RAMJAAN JOSHUA usigaye utuye muri America turi gukora ubuvugizi bugamije gukusanya inkunga yo gufasha abo bantu. 


Umuryango Good Future Organizataion wateguye igikorwa cyo gufasha abatishoboye

Asobanura uko bagize iki gitekerezo, Bikorimana Janvier yagize ati "GFO nk'umuryango wita ku bababaye nyuma y'aho bigaragaye ko hari abo Covid-19 yagizeho ingaruka, yize umushinga ugamije kugoboka bamwe muri abo nyuma yo kubiganiraza umwe mu baterankunga wacu w'umunyarwenya witwa RAMJAAN JOSHUA usigaye uba muri Amerika twasanze byaba byiza buri muntu ufite umutima w'impuhwe yagira icyo akora kuri iki gikorwa".

Yavuze ko uyu mushinga wabo washimwe n'Akarere ka Nyarugenge nyuma yo kuwuganiriza Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturage muri aka akarere, ati "Urwego rwa leta rubizi, twaganiriye n'ushinzwe Affaire sociale muri Nyarugenge, igikorwa baracyishimira ndetse tumenyesha Akarere ka Nyarugenge muri rusange ko dufite umushinga wo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.

Ukeneye nawe gutanga inkunga yo kugoboka imiryango yashegeshwe na Covid-19, wahanagara iyi nimero: 0784364149 cyangwa ukohereza inkunga yawe kuri konti yabo ya Banki iri muri BK (Bank of Kigali), ari yo:00093_07758353_66


GFO-Good Future Organization isanzwe ikora ibikorwa by'urukundo byo gufasha abantu banyuranye

KANDA HANO WINJIRE AHO USHOBORA GUTANGIRA INKUNGA YAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND