RFL
Kigali

Shaffy yasohoye indirimbo “Worth it” yiyongera ku bahanzi batuma Kamichi atekereza gusubira gukora kuri Radio-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2020 0:16
0


Umuhanzi Shaffy yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Worth it”, yiyongera ku bahanzi b’impano zitangaje batuma Bagabo Adolphe [Kamichi] atekereza kongera kubashyigikira yifashishije Radio.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Worth It” y’uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2200, afite iminota 03 n’amasegonda 37’.

‘Worth it’ ibaye indirimbo ya mbere asohoye nyuma y’iminsi mike atangaje ko yikuye muri Label yitwa Rock Hill y’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma yo kureba amashusho y’iyi ndirimbo, Kamichi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura benshi mu bahanzi, uyu munsi bazwi, aho yifashishaga ibiganiro yakoraga kuri Voice of Africa, yatangaje ko Shaffy ari ku rutonde rw’abahanzi bafite impano zituma yumva muri we ashaka gusubira kuri Radio agacuranga indirimbo zikwiye koko!

Shaffy yabwiye INYARWANDA, ko Kamichi ari umwe mu bantu bamubaha hafi mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ko yamubonyempano mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki kuva mu myaka ibiri ishize.

Ati “Ndamukunda ni umuvandimwe. Yamfashije gutyaza impano yanjye, kandi ndamushimira.”

Shaffy avuga ko mu ndirimbo ye ‘Worth it’ yaririmbye avuga ukuntu byamugoye gutereta umukobwa yakundaga ariko nyuma akemera. Akavuga ko imvune yagize atereta uyu mukobwa zose zari zikwiye.

Uyu muhanzi avuga ko ari inkuru yihariye ku buzima bwe, kuko ari ibintu byamubayeho, kuko yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo atsindire umutima w’umukobwa.

Asohora aya mashusho y’indirimbo, Shaffy yavuze ko ashima ikipe ngari yagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo barimo Lick Lick wamukoreye ‘Audio’, One Shot yatunganyije amashusho ndetse n’ingufu zashyizweho na Label ya Roch Hill ya The Ben aherutse gutandukana n’ayo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yifashishije umukobwa ukoresha amazina ya Umwali w’i Rwanda ku rubuga rwa Instagram. Uyu mukobwa akurikirwa n’abantu barenga 1000.

Umuhanzi Shaffy yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Worth it" nyuma y'uko avuye muri Label ya The Ben

Kamichi yavuze ko Shaffy ari ku rutonde rw'abahanzi batuma yumva ashaka gusubira kuri Radio agacuranga indirimbo zikwiye koko

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "WORTH IT" Y'UMUHANZI SHAFFY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND