RFL
Kigali

FC Barcelona yateye utwatsi miliyoni 150 z’ama-Euro zatangwaga kuri Ansu Fati

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/09/2020 14:42
0

Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yateye utwatsi miliyoni 150 z’ama-Euro yatanzwe n’amwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza yifuzaga umusore ukiri muto ukina aca ku mpande muri iyi kipe y’i Catalonia, Ansu Fati.



Fati w’imyaka 17 y’amavuko ufite inkomoko muri Guinea-Bissau, ni umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu bihe biri imbere kubera uko yitwara magingo aya muri FC Barcelona.

Ushinzwe kumushakira amakipe, Jorge Mendes, yatangaje ko mu minsi micye ishize amakipe atandukanye yazanye akavagari k’amafaranga yifuza Ansu Fati, ariko ubuyobozi bwa FC Barcelona buyatera utwatsi.

Mendes yatangaje ko hari amakipe yabanje kuzana miliyoni 100 z’ama-Euro, nyuma haza n’andi yitwaje Miliyoni 150 z’ama-Euro, harimo miliyoni 125 zo kumugura ndetse na 25 zíjyanye n’uburyo yazitwara ahageze ariko FC Barcelona yanga kugira ibiganiro na bicye igirana nayo makipe.

Mendes yakomeje avuga ko Manchester Unted ariyo yagaragazaga ubushake kurusha andi, kuko yakomeje guhatiriza ariko Ubuyoboz bwa FC Barcelona burabyanga.

Uretse Manchester Unted, andi makipe arimo Manchester City, Liverpool na Chelsea nayo yakomanze muri FC Barcelona yifuza uyu mukinnyi ariko biranga.

Fati yabaye umukinnyi wa mbere wa FC Barcelona wazamuriwe  agaciro akava kuri Miliyoni 170 z’ama-Euro akajya kuri miliyoni 400 kuri buri kipe yose yamwifuza mu gihe agifite amasezerano ya FC Barcelona.

Kugeza magingo aya ntabwo Fati arongera amasezerano kuko afite azamugeza mu 2022, akinira iyi kipe y’bukombe ku Isi.

Fati ni umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu bihe biri imbere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND