RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Akimpaye wabyaye abana 9, batatu bakavukana ubumuga bw’uruhu ubu bakaba barinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/09/2020 10:47
0


Hashize igihe gito itsinda Holy Mercy ry’abana b’abavandimwe bafite ubumuga bw’uruhu rimenyekanye mu muziki nyarwanda. Umubyeyi wabo Akimpaye n’aba bana be bahaye ikiganiro InyaRwanda TV gikubiyemo ubuhamya bw’ibyababayeho birimo ibicantege, bagaruka no ku muziki bari gukora basaba abanyarwanda kubashyigikira.



Akimpaye yavuze ko ahanini impano y’aba bana yatangiye kuyibabonamo kera bakiri bato kuko batakundaga kugenda no gusabana n’abandi bana cyane kugira ngo batabaserereza. Yavuze kandi ko muri kwa kwigunga kwabo nk’uwababonagamo impano ya muzika yabaguriye radiyo nini igihe kinini bakakimara bumva umuziki banaririmba ariko ntibabone ubushobozi bwo gukora ibihangano byabo muri studio.

Yakomeje avuga ko aba bana be bakuranye ibikomere bigatuma bigunga ntibajye mu bandi ngo badahabwa akato. Ibi bikomere asa n'aho abisangiye nabo kuko yagiye ahura na benshi bamuseka bibaza uburyo yabyaye bana 3  bose bafite ubumuga bw’ubwuru nk'uko yabisobanuye. 

Ati ”Uzi kugira ngo ube uhetse umwana, nk’ibyo mu muco nyarwanda umubyeyi mugenzi wawe akakubwira ati warabyaye? Yego ati subirayo ntamahwa, ati reka ndebe yakuragaho agashuka yamubona agahita yikanga [EHHHHH], ati warongeye ubayara bya bintu”.

Yakomeje avuga ko yikirizaga akavuga ko yongeye akabibyara bya bintu. Ngo yabaga wenda yicaye ari konsa, umuntu akaza amubwira ngo ubuse ugiha ibere ryawe? We akamusubiza ko arimuha kuko ari umuntu nk'abandi wa muntu akamubwira ko abaye ari we umubyaye yamujugunya. Yanakomoje ku bikomere yatewe n’umugabo we nawe wagiye umutoteza kenshi atiyumvisha ukuntu abyara abana 3 bose bafite ubumuga.

Yasabye abakunda umuziki n’abanyarwanda muri rusange gushyigikira aba banyempano kugira ngo nabo bibone nk’abashoboye kandi bigirire icyizere. Aba bana twaganiriye barimo Umutoniwase Fanny, na musaza we Ibyikora Frank bavuze ko ubu amagambo y'abantu ntacyo akibabwiye ngo keretse iyo umuntu ababwiye ibibibutsa ibihe byashize.


Bafite ibyishimo n'icyizere cy'ejo hazaza

Aba bana bagize itsinda Holy Mercy, hashize icyumweru kimwe bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho bise ‘Ntacyo Nzaba’. Ubu ushobora kuyikurikira kuri Youtube channel yabo yitwa Holy Mercy Rwanda wanakurikirana kandi ibindi bikorwa byabo umunsi ku wundi ku imbuga nkoranya mbaga nka Instagram, Facebook n’izindi. Hose bakoresha Holy Mercy.

Bahishuye abahanzi bakunda barimo Yvan Buravan, Alyn Sano na Amaloni babasaba ikintu gikomeye. Ese ni iki babasabye ? Byinshi tutagarutseho wabikurikirana mu kiganiro twagiranye mu buryo bw’amashusho.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO N’UMUBYEYI WABO AKIMPAYE


REBA HANO INDIRIMBO 'NTACYO NZABA' YA HOLY MERCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND