Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Armanie usanzwe uba mu gihugu cya Canada yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sigaho” irimo amagambo yigisha rubanda kwigira muri byose kuko ak'imuhana kaza imvura ihise.
Uyu muraperi ufite inzozi zo kuzamura ibendera ry’u Rwanda i mahanga muri muzika, avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu akunda cyane kandi yishimira. Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, Armanie yatangaje ko afitiye byinshi abakunzi ba muzika ye bityo abasaba gukomeza gukunda ibihangano bye.
Niyonsenga Jean Claude Armand (Armanie), ni umunyarwanda uba Canada mu mujyi Halifax. Yageze murui Canada agiye kongera ubumenyi nk’umunyeshuri. Afite indirimbo 5 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Izi ndirimbo zirimo; “Rurarya”,”ivu rihoze”, ”Akadasohoka” (Indirimbo yakunzwe na benshi), “Make It
Higher”, na “Sigaho” imwe mu ziri gukundwa n’abatari bake.
Armanie, avuga ko afite imbaraga kandi ashoboye ibituma umuziki w’u Rwanda azawugeza kure kandi hashoboka, yagize ati: “Nkora muzika kandi nziza benshi barabizi, nifuza ko umuziki nzawukorana imbaraga no gutanga ubutumwa bwiza kuri rubanda. Iki ni kimwe mu byateza umuziki imbere, icyo nabwira abantu bakunda umuziki wanjye, ni uko ntazigera mbateguha, ndi gukora ibihangano byiza kandi byinshi".
Ndashaka gutangira gukorana n’amazina akomeye mu muziki wacu
kugira ngo nkomeze gushyira umuziki wajye ku rundi rwego. Ubu natangiye gukora
ku bihangano nzasohora mu 2021. Ibi bizafashaka kuticisha abakunzi banjye
irungu na rimwe, icyo mbasaba nabo ni ugukomeza kunshyigikira mu bikorwa byanjye
bya buri munsi kuko ni bo bazajya batuma ndushaho gukora cyane”.
Umuraperi Armani kandi yishimira aho muzika Nyarwanda igeze
akemeza ko u Rwanda rufite abahanga mu bya muzika, abahanzi bari kuzamuka neza
kandi b’abahanga n’uburyo abakunda umuziki Nyarwanda bawakira. Ibi
bimutera imbaraga kandi abenshi bamwereka ko bamushyigikiye.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SIGAHO YA ARMANIE
TANGA IGITECYEREZO