RFL
Kigali

Ni we wenyine ku Isi wingingiwe kuba Perezida akabyanga! Menya byinshi ku muhanga Albert Einstein wanze kuyobora Israel

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/09/2020 15:30
1


Nuramuka uvuze inkuru yerekeranye n’abahanga babayeho ku Isi ukayitangira utavuze Einstein bazagusaba kujya gukora indi. Albert Einstein ahagana mu 1952 yohererejwe ibaruwa n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Israel amusaba kuza akayobora iki gihugu, gusa yaje gutera utwatsi ubu busabe avuga ko bitewe n’imiterere ye atashobora kuyobora.



Iyo havuzwe ubugenge (Physics), bwana Albert Einstein wavutse mu 1879 akaza kwitaba Imana mu 1955 ku myaka 76 y'amavuko, aza ku mwanya wa mbere hamwe n’uwamubanjirije Sir Isaac Newton. Uyu mugabo yagiye akora ibikorwa byinshi byagiye bitungura benshi ku Isi cyane cyane umushinga wakoze ibisasu byatewe mu Buyapani. Ubuhanga bwe mu bugenge, bwanamuhesheje igikombe gikomeye cya 'Noble Prize' ashimirwa uruhare ntagereranywa yatanze mu bugenge.

Nyuma y'uko uwari Perezida wa mbere wa Israel yari amaze kwitaba Imana kuwa 9 Ugushyingo 1952, David Ben-Gurion wari Minisitiri w’intebe yaje koherereza ibaruwa bwana Albert Einstein wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amusaba ko yaza agasimbura Perezida wari umaze kwitaba Imana. Iyi baruwa yanyujiwe ku wari uhagarariye Ububanyi n’Amahanga bayohorereza uwari uhagarariye Israel muri Amerika bwana Abba Eban.

                     

                       Umuhanga mu bugenge (Physics) Albert Einstein 

Ikintu cyari icy'ingenzi cyatumaga Albert Einstein abonwa nk'umuntu waza akabasha kubaka igihugu cya Israel cyari kimaze kwisuganya kikaza gukomwa mu nkokora, ni uko uwari Perezida wa mbere w'iki gihugu yari amaze kwitaba Imana. 

Ibaruwa yohererejwe uyu munyabugenge akaba n’umunyamibare w'agatangaza yari ikubiyemo kwicisha bugufi kwa Minisitri w'Intebe asaba uyu muhanga akaba n’inzobere ya mbere mu zabayeho mu bugenge ku Isi ko yava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza akamufasha kuyobora igihugu cya Israel benshi bita icy'isezerano.

Muri iyi baruka kandi harimo ko Albert Einstein n'ubwo azaba ari Perezida bazamworohereza bishoboka akabasha kuba yakomeza kujya abona umwanya wo gukora ubushakashatsi bwe mu bugenge (Physics). Uyu munyabugenge yavumbuye byinshi ndetse abandi bamwiga mu mashuli.

Bwana Albert Einstein mu gihe cy'irangira ry’intambara ya kabiri y’Isi yari ari mu bantu bari bafite ijambo ku Isi kuko n iwe usa n'uwayishyize ku musozo kuko ni we wari inyuma y'umushinga witwaga “Manhattan” wakozwemo ibisazu 2 byatewe mu Buyapani i Hiroshima na Nagasaki (Little boy&Fat Man). Iki gikorwa ndetse n'indi mishinga ijyanye n’iby'isanzure byari biri mu nyandiko bwana Einstein yari yarashyize hanze byatumaga abatuye Isi bose bamufata nk’umuntu udasanzwe.


Ubusanzwe Albert Einstein yavukiye mu Budage, gusa yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahunze ivangura ryakorerwaga Abayahudi ndetse iki ni nacyo cyamuteraga guhora akorana n'uyu wari Perezida w’igihugu cya Israel cyari kikiri kwiyubaka ngo barebe ko bakwisuganya bakagira aho bageza Abayahudi bari bageranijwe n'aba Nazi ba Hitler.

Byongeye kandi uyu mu Perezida wa Israel yahoraga asaba ibitekerezo uwo yafataga nka mwene wabo ari we Einstein. Ibi biri mu byatumye Minisitiri w’intebe amusaba kuza akayobora iki gihugu n'ubwo byaje kurangira abihakanye yivuye inyuma. Ibaruwa yasabaga bwana Einstein kuba Perezida yanditswe kuwa 17 Ugushyingo 1952. Mu gihe Albert Einstein yamaraga kwakira ibarura imusaba kuba umuyobozi w’igihugu benshi bakunze kwita icy'isezerano, yasubije agira ati:

Nikuye kuri iki cyemezo cyaturutse kuri leta yacu ya Israel, kuri njye ndababaye ndetse mfite n’isoni kuko ntabyemera kandi byari ngombwa. Ubuzima bwanjye bwose nabayeho nkora ibijyanjye n’ubugenge bityo nta bumenyi cyangwa ubunararibonye nigeze ngira bwo gukorana n’abantu cyane ndetse no kugira inshingano rusange.

Ku bw'izi mpamvu ndumva ntabashaka kwicara muri biriya Biro by’icyubahiro n'ubwo imyaka yabaye myinshi ntabwo nigeze mbaho numva nagira inshingano. Ntabwo nkigira umuhangayiko kuko umubano wanjye n'Abayahudi wabaye isoko y’imbaraga y'umubano n’abantu, kuva cyera namye nanga kumenya ibijyane n’imibanire y’ibihugu bituye Isi.

Src: The Albert Einstein Archives, The Hebrew University of Jerusalem, The Einstein Scrapbook, jewishvirtuallibrary.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jack2 years ago
    Burya kokn ntamuhanga wakwemera kuyobora!





Inyarwanda BACKGROUND