RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz ubu Zari Hassan ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime uba Dubai

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/09/2020 13:56
1


Zari Hassan, bakunze kwita The Boss Lady kubera amafanga menshi atunze, ubu biravugwa ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime ukomoka mu gihugu cya Ghana, usanzwe uba mu bihugu by’Abarabu.



Uyu mugore, rwiyemezamirimo, umushabitsi, Zari Hassan, akunda ubuzima bwiza no kwidagadura. Ni umubyeyi w'abana batanu, babiri muri bo ni Tiffah Dangote na Prince Nillan yabyaranye n'umuririmbyi uzwi cyane wo muri Tanzaniya no muri Afurika, Diamond Platinumz. Abandi yababyaranye na nyakwigendera, Ivan Semwaga, umwe mu baherwe Uganda yari itunze. 

Nyuma yo gutandukana na Diamond, ubwo Zari yagiraga isabukuru ye y’amakuvo tariki 23 Nzeri 2020, umugabo witwa Frederick Nuamah, ubu uba Dubai yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze atera imitoma Zari. 

Amwe mu magambo ye ati: "Urukundo nyarwo rubaho, waje unyereka ibyiza byarwo. Urakoze kuba uwanjye. Buri gihe numvaga wowe, umukobwa w’inzozi zanjye. Namaraga amasaha ku masaha ngerageza kumenya icyo navuga. Nta kintu cyari kivuye ku mutima nkanjye nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko kandi atari uyu munsi gusa bizahoreho. Ubuzima bwanjye bwatangiye umunsi twavuganye. Ndishimye cyane iminsi yose yabaye. Umukunzi w’umutima wanjye, Zari Hassan”.

Frederick Nuamah werekanye ko akunda Zri Hassan

Zari Hassan, akimara kubona ubu butumwa yagenewe n’umukunzi we, nawe yahise amusubiza ati:” Urakoze mukunzi, nishimiye kukugira mu buzima bwanjye. Urakoze kuba umfatiye runini kandi unkunda uko umuntu agomba gukundwa. Ndagushimiye”.


Zari Hassan yishimiye kubona ubutumwa bw'umukunzi we nawe amusubiza mu mitoma

Zari Hassan's advice to women dating men who are not ready to settle

Zari ahorana itoto kandi yujuje imyaka 40 y'amavuko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imanishimwe christine3 years ago
    Congratiration zari





Inyarwanda BACKGROUND