Umuraperi, Generous 44 uherutse gusohora indirimbo yise “Call Me Your G” yatangaje ko atakiri kumwe na Rocky Kimomo nk’umwe wamufashaga mu bya muzika.
INYARWANDA.COM, yaganiriye n’uyu muraperi, imubaza ibyo ahugiyemo n'ibindi byinshi bijyanye n'umuziki we. Yadutangarije ko mu minsi ya vuba azaba akorana n’indi Kompanyi mu kureberera
inyungu ze nyuma yo gutandukana na Rocky Kimomo. Genereous yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo
nka; Ntabirenze, Simukadi, Mwarabyibagiwe, n’izindi.
Mu gukora indirimbo yise 'Ntabirenze', yemezaga ko yari gusubiza umuraperi mugenzi we Mukadaff wari wari wiyise ko arenze nawe aza nyuma ye amubwira ko “Ntabirenze”. Ku bijyanye n’amakimbirane yagiranye na Mukadaff, yavuze ko ubu hari uburyo abibona mu ishusho nziza.
Ku ngamba afite muri iyi minsi, Generous yatangaje ko abakunzi ba muzika ye, nyuma yo kubaha indirimbo yise “Call Me Your G” agomba kubaha izindi ndirimbo mu minsi iri imbere kandi akifuza ko bakomeza kumushyigikira nk’uko bakomeza kubikora. Ahamya ko we ikitwa ikiyobyabwenge ari kibi cyane kandi ko akigendera kure n'ubwo yahuye n’isanganya akisanga kuri Brigade mu buryo atumvaga.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GENEROUS44
TANGA IGITECYEREZO