Mwishywa wa Pablo Escobar wamenyekenye cyane mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yatangaje ko yavumbuye miliyoni $18 zari zihishe mu rukuta rw’imwe mu nzu Nyirarume yabagamo
Nicolas Escobar mwishywa w’umugabo wamenyekanye cyane
mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yatangaje ko yavumbuye agera kuri miliyoni $18 ziri
mu gishashi cya purasitiki, mu rukuta rwimwe mu nzu za Nyirarume mu mugi wa
Medellin muri Colombia.
Uyu mugabo ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo muri
Colombia yavuze ko atari ubwa mbere avumbuye amafaranga muri tumwe mu duce dutandukanye
Nyirarume yabagamo yihisha inzego zishinzwe umutekano, ndetse byavugwaga ko
Pablo Escobar yahishaga ama miliyoni y’amadorali mu duce dutandukanye.
Nicolas Escobar mwishywa wa Pablo Escobar
Nicolas Escobar yabwiye imwe muri Televiziyo zo muri Colombia
ko aha yakuye aya mafaranga yahasanze imashini ikoreshwa mu kwandika inyandiko
(Typewriter), telephone zikoreshwa na satellite, ikaramu ikozwe muri zahabu,
kamera n’agakoresho yashyirwa muri camera (Film Roll).
Bimwe mu bikoresho byasanzwe mu nzu yari iya Pablo Escobar
Yakomeje avuga ko ubwo yabaga yicaye muri iyi nzu yahoze
ari iya Nyirarume, yumwaga impumuro idasanzwe mu nzu. Ubwo yabonaga aya
mafaranga Nicolas yavuze ko yasanze zimwe mu note zarangiritse ndetse
zitanagikoreshwa ubu. Nicolas yari amaze imyaka itanu aba muri iyi nzu.
Escobar byavugwaga ko yigeze kuza ku mwanya wa
karindwi mu bantu bakize ku isi aho umutungo we wabarirwaga agera kuri miliyali
$30 ni ukuvuga agera kuri miliyari $59 muri iyi minsi. Pablo Escobar mu gihe
cye ku bufatanye n’agatsiko k’amabandi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ka Medellin
Carter, niwe wagenzuraga 80% ya Cocaine yinjizwaga muri leta zunze
ubumwe za Amerika.
Pablo Escobar wamenyekenye nk'umucuruzi w'ibiyobyabwenge
Pablo Escobar yatangiye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu
myaka 1970s aho yatangiye afatanyize n’agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ka
Medellin Carter yari abereye umuyobozi. Uretse ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge
yakoraga, uyu mugabo yari azwi cyane muri Colombia aho yateraga inkunga
ibikorwa bitandukanye byo gufasha ndetse akanafasha amakipe y’umupira w’amaguru.
Nyuma ariko Escobar yagiye avugwaho kugira uruhare mu
bitero by’ubwicanyi byahitanye abantu ibihumbi byaje no gutuma rubanda rutangira
kumurwanya. Mu Mwaka 1991, Escobar yatawe muri yombi afungirwa muri gereza yari
yariyubakiye ku giti cye yari yarahawe akazina ka “Cathedral” aho nyuma yo
kuyifungirwamo yakomeje ibikorwa bye byo gucuruza ibiyobyabwenge afatanyije n’agatsiko
ka Medellin Cartel.
Pablo Escobar wari warahawe izina ry’umwami wa Cocaine
(King of Cocaine) yapfuye arashwe na Polisi mu mwaka 1993 nyuma y’imyaka yihisha
inzego zishinzwe umutekano za leta ya Colombia.
Src: BBC & The Sun
TANGA IGITECYEREZO