RFL
Kigali

Sentore, Buravan na Danny Vumbi mu bafite imishinga yemerewe inkunga n'ikigega cya Miliyoni 300 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2020 13:15
0


Jules Sentore, Yvan Burana na Danny Vumbi bari mu bahanzi na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga 23 yahize indi muri gahunda y'ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco nyuma y'ingaruka bagizweho na Covid-19.



Abatsinze ni 23: Jocelyne Ujeneza Karita, Patrick Uwineza, Danny Vumbi, Mashakiro Bienvenue, Yvan Buravan, Nkusi Arthur, Rwema Denis, Rwibutso Yvan, Quinto Quarto, Jules Sentore. 

Octave Ufitingabire, Pacifique Himbaza, Niyonsenga Jean Claude, Amuli Patel, Nyamitari Patrick, Nahimana Clemence, Odile Gakire Katese, Nambajimana Prosper, Niyigena Jean Pierre, Jean Hus Nizeyimana, Ndarama Assoumani, Umuhire Credia Ruzigana na Mazimpaka Jean Pierre.

Tariki 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangije 'Gahunda Igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iyi gahunda yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo.

Yatangiranye inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, nibwo hatangajwe 23 batsinze. Aba 23 batsinze bazahabwa inkunga yo gushyigikira no guteza imbere icyiciro cy’indanga ndangamuco zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19; buri mushinga uzahabwa miliyoni 10 Frw.

Imishinga yamuritswe mu gihe cy’iminsi ibiri yiganjemo ijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abahanzi kugeza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse.

Abagize akanama nkemurampaka bafashe umwanya bateranye amanota, batoranya imishinga 23 itanga icyizere ku kuzahura inganda ndangamuco.

Akanama Nkemurampaka katoranyije abantu 30 kari kagizwe n'abantu bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye. Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Business Professionals Network mu Rwanda.

Grace Mugabekazi, Umujyanama muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Ntarindwa Diogène ‘Atome’, umuhanzi akaba n’umunyarwenya ubimazemo igihe kirekire. Ndetse na Ernest Kayinamura, Umuyobozi w’Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya HexaKomb.

Ikigega cyo kuzahura Inganda ndangamuco zahungabanyijwe na Covid-19 cyatangiranye miliyoni 300 Frw yagenewe imishinga 23 ya mbere myiza.

Iyi nkunga izanyuzwa mu Ikigo cy’Ubucuruzi cya Business Professionals Network mu Rwanda ari nayo izayikurikirana mu mezi 6.

Imishinga y’abantu 23 batsindiye inkunga y’ikigega cya miliyoni 300 Frw

1.Patrick Uwineza: Afite umushinga wo kongerera ubushobozi Ikigo cya TOP 5 SAI kizobereye mu gutanga serivisi zijyanye n'amajwi, ubugeni n'amashusho by’umwihariko hibandwa ku bahanzi. Asanzwe ari n’umuyobozi wa TOP 5 SAI.

Ati “Ni uguhesha agaciro uruganda rwa zahabu ruri mu mitwe y’Abanyarwanda.’’

2. Semivumbi Daniel [Danny Vumbi]: Uyu muhanzi arateganya gukora umushinga w’ubucuruzi bw’indirimbo zanditse zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

3.Mashakiro Bienvenue: Yamuritse umushinga wo kubaka inzu y’ubugeni yise “Art Studio’’. Izaba ifite ahantu heza abanyabugeni bashushanya bashobora gukorera ibihangano byabo mu buryo bwihuse.

4.Dushime Burabyo Yvan (Yvan Buravan): Uyu muhanzi afite umushinga wo gutanga ubumenyi ku muco w’igihugu no guteza imbere ubuhanzi bufite imizi ya gakondo Nyarwanda.

5. Nkusi Arthur: Uyu munyarwenya afite umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kugurisha ibihangano by’abanyarwenya. Ari kubaka application izanyuzwaho ibihangano by’abanyarwenya batandukanye ahereye ku bo bakorana mu Kigo cye, Arthur Nation.

6.Rwema Denis: Asanzwe areberera inyungu z’abahanzi nyarwanda. Afite umushinga yise ‘Muzika Nyarwanda Ipande’ wo gufasha abahanzi kubona inyungu mu gihe ibitaramo byahagaritswe kubera Covid-19.

7.Rwibutso Ivan: Umushinga we ni ukugurisha indirimbo kuri internet. Rwibutso abinyujije muri FameMix, yubatse urubuga rufasha abahanzi Nyarwanda barimo n’abakorera umuziki hanze y’u Rwanda kugurisha ibihangano byabo binyuze kuri internet.

8.Jules Sentore: Umushinga we ni ugutanga amahugurwa y’umuziki gakondo abinyujije muri Rwamwiza Ltd, arateganya kwigisha abahanzi amahame yo gukora umuziki gakondo wunguka, kumenya uburenganzira bafite ku bihangano byabo n’uko bibyazwa amafaranga.

9. Quinto Quarto: Ni umunyabugeni akaba anigisha abana umuziki. Umushinga we ni uwo kubaka application izajya yerekanirwaho ibihangano.

10.Octave Ufitingabire: Afite umushinga w’urubuga rusakaza filime ku mbuga zitandukanye, rukanazirucuruza ruzwi nka ‘Zacutv.com’.

Ufitingabire ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri Zacu Entertainment Ltd, yashinzwe mu 2017, itangijwe na Wilson Misago. Zacu Entertainment Ltd inafite inzu itunganya filime zizajya zinyura kuri urwo rubuga.

11.Pacifique Himbaza: Afite umushinga yise ‘Inganzo Art Café’.  Himbaza umaze imyaka 10 afotora ari kubaka studio irimo ahatunganyirizwa indirimbo n'ahagurishirizwa amafoto. Uyu mushinga uzafasha abantu kubona aho kuruhukira nyuma y’akazi kenshi.

12.Amuri Patel: Mu mushinga we ateganya gukoresha amashusho mbarankuru mu kugeza ubutumwa butandukanye ku bakiri bato. Arateganya kwifashisha itangazamakuru ngo ibihangano bye bigere kuri benshi.

13.Niyonsenga Jean Claude: Afite Ishuri ryitwa Inside Design Academy ritanga amasomo atandukanye. Mu mushinga we ateganya ko ahawe inkunga yava ku banyeshuri umunani akakira abasaga 180.

14.Ndarama Assoumani: Umushinga we ni uwo gutegura iserukiramuco no gutunganya inkuru zishushanyije ku buryo buzafasha abanyabugeni kugurisha ibitabo byabo.

15.Nyamitari Patrick: Afite mushinga wo gutegura amarushanwa y'abanyempano bashya. Uyu mushinga uzigisha abahanzi gukora ibihangano byigisha, byafasha sosiyete kurinda abangavu inda zitateguwe. Uzanyuzwa mu irushanwa ry'abahanzi bakizamuka bafite impano ihebuje.

16.Nahimana Clémence: Afite umushinga wo gukora filime y’uruhererekane yitwa ‘I Bwiza Series’. Iyi filime izibanda ku bukerarugendo, umuco, ibikorerwa mu Rwanda, ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

17. Jean Hus Nizeyimana: Afite umushinga wo gukoresha amashusho mu gutoza abana umuco nyarwanda. Nizeyimana na bagenzi be bafite umushinga wo kwifashisha inkuru zishushanyije (3D Animation) mu gutoza abakiri bato gukura bazi neza umuco Nyarwanda.

18. Nambajimana Prosper:  Afite umushinga wo gucuruza filime kuri internet. Nambajimana ni umwanditsi wa Filime wabigize umwuga. Ateganya kubaka urubuga ruzagurishirizwaho inyandiko za filime, ruhuze abanditsi runabahugure.

19.Umuhanzikazi Odile Gakire Katese: Ahagarariye itsinda ry’abari n’abategarugori bavuza ingoma, bakaba barakoze ibitaramo ahantu hatandukanye ku Isi.

Afite umushinga wo kuzenguruka Isi bakora ibitaramo bagaragaza umwihariko w’ingoma Nyarwanda banateza imbere abavuzi b’ingoma bo mu Rwanda, bibanda cyane ku bari n’abategarugori.

20.Umuhire Credia Ruzigana: Umushinga we ni urubuga rugurishirizwaho ibihangano. Abinyujije muri Imanzi Creations, azashyiraho urubuga rucururizwaho ibihangano by’abanyabugeni mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubigeza ku isoko ryo hanze.

21.Niyigena Jean Pierre: Afite umushinga wo kongera ubwiza bwa filime zikorwa no kubaka application izifashishwa mu kuzigurisha ku Isi hose.

22.Jocelyne Ujeneza Karita. Umwanditsi akaba n’umunyabugeni, afite umushinga wa ‘Infinity Solutions’, urubuga abahanzi bacuruzaho ibihangano, amafoto n’amashusho. Urwo rubuga rwitezweho guha akazi abahanzi bashushanya ibihangano bitandukanye.

23.Mazimpaka Jean Pierre: Afite umushinga w’urubuga rugurishirizwaho amafoto n’amashusho. Mazimpaka ayobora Vifo Ltd, Ikigo gitanga serivisi zo gufata no gutunganya amashusho. Afite umushinga wo kubaka urubuga rucururizwaho amashusho y'u Rwanda.

Amafoto y'abari bagize akanama nkemurampaka kemeje 30 bazahabwa inkunga

Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubucuruzi cya Business Professiona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND