RFL
Kigali

Mbwana Samatta wa Tanzania yerekeje muri Fenerbahce avuye muri Aston Villa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2020 11:21
0


Umukinnyi akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Tanzania Mbwana Samatta yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine mu gihugu cya Turukiya mu ikipe ya Fenerbahce.



Nyuma y'amezi 8 gusa uyu mukinnyi w'imyaka 27 y'amavuko ageze muri shampiyona y' u Bwongereza, aho yari aguzwe n'ikipe ya Aston Villa miliyoni 8.5 £ avuye mugihu cy'u Bubiligi mu ikipe ya Genk, Samatta yaje gukomereza ubuzima mu ikipe ya Fenerbahce.

Mu ikipe ya Aston Villa Samatta yakinnye imikino 16 ayitsindira ibitego bibiri

Ikipe ya Aston Villa yasinyishijije abandi ba rutahizamu bazayifasha muri uyu mwaka w'imikino  barimo Bertrand Troare wari uvuye mu ikipe ya Lyon ndetse na Ollie Watkins bakuye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Brentford.

Nyuma yo kugera muri Fenerbahce Samatta yatangaje ko yishimiye kujya mu ikipe ikoyemeye. Yagize ati "Ndabizi ko Fenerbahce ari ikipe ikomeye nishimiye kuza muri uyu muryango mugari kuko ni impinduka nziza. Fenerbahce ni ikipe ifite abafana benshi kandi ikunda gutsinda nanjye nkunda gutsinda ndishimye kandi nizeye ko tuzatwara ibikombe byinshi”.

Samatta yatangiriye umupira w'amaguru iwabo muri Tanzania aza kuzamuka yerekeza mu ikipe ya Simba Sports 2010-2011 ahava ajya muri TP Mazembe 2011-2016 aribwo yahise yerekeza i Burayi mu ikipe ya Genk 2016-2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND