RFL
Kigali

Big Cliff w'imyaka 14 na Money X wa 16 barangamiye kwamamara ku Isi muri Hiphop bakoranye indirimbo bise 'OG OG'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2020 11:48
0


Kalisa Eddy umusore w' i Kigali ukiri muto ufite imyaka 14 y'amavuko wiyise Big Cliff nk'izina akoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'OG OG' yakoranye na Money X w'imyaka 16, atangaza ko mu nzozi afite zijyanye n'umuziki harimo no kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.



Big Cliff yagiranye ikiganiro na INYARWANDA, adutangariza ko icyamuteye kwinjira mu muziki ku myaka 14 y'amavuko ari ukubera urukundo akunda umuziki. Ati "Ni ukubera urukundo nkunda muzika na support y'ababyeyi n'imigisha y’Imana". Indirimbo 'OG OG' ni yo ya mbere kuri buri umwe (Big Cliff na Money X). Yanditswe na Big Cliff afatanyije na Money X, bakaba basanzwe banigana ku ishuri.

Twabajije Big Cliff intego afite mu muziki, adusubiza agira ati  "Ni ukuzamura ibendera ry'igihugu cyacu nkoresheje impano mfite, ku rwego mpuzamahanga ku buryo nzubaka inzu ya muzika mu mpande nyinshi z'igihugu". Mugenzi we bakoranye iyi ndirimbo ari we Money X (Cyubahiro Kevin) w'imyaka 16, yadutangarije ko iyi ndirimbo 'OG OG' bayifata nk'urufunguzo rubinjiza mu nzira ibaganisha ku gasongero k'umuziki.


Big Cliff yifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga agahesha ishema u Rwanda

Big Cliff w'imyaka 14 twagize amatsiko yo kumenya byinshi ku muziki we na cyane ko akiri muto cyane ariko impano ye ikaba itangaje. Uyu musore utangaza ko yifuza gukora amateka mu njyana ya Hiphop, yadutangarije ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo mu Rwanda ari Bushari naho hanze y'igihugu akaba ari Travis Scott. Ku bijyanye n'indirimbo ziri kumushimisha cyane muri iyi minsi, yagize ati "Mu Rwanda ni 'Amabara' ya Amalon n'abandi bafatanyije naho hanze ni 'Dior' ya Oopsmoke. 

Nubwo yinjiranye mu muziki intego zikomeye yimirije imbere, ndetse ukumva afite n'impano ikomeye mu njyana ya Hiphop, mu muryango w'iwabo nta wundi muhanzi urimo. Ni we muhererezi mu muryango avukamo. Yavuze ko gukora umuziki kwe, umuryango we wabyishimiye cyane, baramushyigikira yaba mu bitekerezo ndetse no mu bushobozi. 

Yaduhishuriye ko by'akarusho, nyina ahora amusengera kugira ngo azagere kure mu muziki we aheshe ishema igihugu cy'u Rwanda. Yagize ati: "Mu muryango nta bahanzi bagaragayemo kereka niba barabayeho ku ngoma z'abami ntaravuka, umuryango urashyigikiye bakunda ibyo nkora mu bitekerezo ndetse no mu bushobozi". 

"Indirimbo nayifashijwe na sister na brother, comment bashyizeho ni uko bishimiye indirimbo nakoze baratungurwa cane no kumva produits ya mbere nkoze bashima Imana ku bwanjye bampa courage ikindi mama ahora ansengera cyane ngo umuziki uzangeze kure mpeshe ishema igihugu". Big Cliff na Money X basoganura ko indirimbo yabo 'OG OG' isobanura inkomoko y'umuntu kugira ngo abe uwo ari we, akaba ari ho bahera bavuga ko iyi ndirimbo igiye kwerekana abo baribo mu muziki.

Ev Fred Kalisa mukuru wa Big Cliff yavuze uko yakiriye impano iri muri murumuna we

Fred Kalisa umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, ni mukuru wa Big Cliff, akaba amushyigikiye cyane. Mu kiganiro na INYARWANDA, Ev Fred Kalisa yavuze ko akimenya ko murumuna we Big Cliff yinjiye mu muziki, byamutunguye, gusa ku rundi ruhande biramushimisha kuko mu muryango wabo babonye umucunguzi mu muziki.

Ati "Bwa mbere akibimbwira byarantunguye kuko mu muryango w'iwacu ntawe nzi waririmbye, numva birashimishije cyane kuba mu muryango habonetsemo impano yatanga ubutumwa ikoreshehe umuziki. Ndamushyigikiye cyane, nzakomeza kumuba hafi muri carrier ye atangiye".

Abajijwe ku bijyanye n'imyumvire ya bamwe bavuga ko injyana ya Hiphop ikorwa n'abantu b'ibirara, yavuze ko atari ko bimeze uyu munsi wa none. Ati "Umuziki mbere wa Rap wafatwaga nk'uwibirara ariko impinduka zagiye zigaragara ko ntaho bihuriye n'ukuri cyane ko ubu no muri Gospel bakoresha Rap ni injyana nk'izindi, wenda uwayikoresha ni we waba ikirara ariko injyana yo irarengana".

Yasoje ikiganiro twagiranye yifuriza ishya n'ihirwe murumuna we Big Cliff, amwifuriza kugera kure hashoboka akazahesha ishema u Rwanda. Yamusabiye imigisha myinshi ku Mana. Ati "Icyo mwifuriza ni ukuzagira carrier nziza muri muzika akazahesha u Rwanda ishema ndetse n'umuryango muri rusange, ndamusabira ku Mana imigisha".


Money X wakoranye indirimbo na Big Cliff avuga yiyise 'Money X' kuko intego ye ari ugushaka amafaranga

UMVA HANO 'OG OG' INDIRIMBO YA BIG CLIFF FT MONEY X







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND