RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugore yihoreye ku mugabo we wamuciye inyuma amukata ubugabo kugeza apfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/09/2020 11:28
0


Ni ibintu bisanzwe kumva ko umuntu ababaye ndetse akagira agahinda kenshi nyuma yo kumenya ko uwo bashakanye yamuciye inyuma, gusa hari abantu usanga barengereye cyane bagafata ibyemezo bigayitse nk’icy’uyu mugore wo muri Nigeria wakase ubugabo bw’umugabo we kugeza ubwo apfuye amuziza kumuca inyuma.



Umugore witwa Ekhator ukomoka muri Nigeria, bivugwa ko yaketse ko umugabo we yamuciye inyuma afata icyemezo cyo kumukata ubugabo biza kumuviramo. Umugore akimara kumva ibihuha bivuga ko umugabo we yamuciye inyuma yahise yihuta asanga umugabo we amukorera ibya mfura mbi amukaata ubugabo undi ahita ata ubwenge.

Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga ariko akigerayo ahita apfa, iperereza ryahise ritangira gukorwa umugore avuga ko ibyo yakoze yabitewe na satani.

Ese mu by'ukuri kwihorera ni igitekerezo cyiza? 

Abajijwe na Express, Gérard Leleu, umuvuzi w’imibanire y’abantu yasobanuye ko uburakari akenshi ari amarangamutima ya mbere yigaragaza kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwerekana akababaro ke. Ni muri urwo rwego, ari ngombwa guhagarika aya marangamutima, kuko rimwe na rimwe bishobora no gukurura urugomo. Nubwo bisaba ubutwari bwinshi, ugomba kugerageza kutemera ibyo amarangamutima yawe akubwira”.

Src: Dailystar

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND