RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Danny Vumbi wafatanyije na Makeda kuyobora umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2020 9:50
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Danny Vumbi, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko agiriwe icyizere akayobora umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24 mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.



Danny Vumbi yayoboye uyu muhango afatanyije n’Umunyamakuru wa CNBC Africa, umuhanga mu kuyobora ibirori Makeda Mahadeo, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.

Abana b’ingagi biswe amazina ni abavutse muri Nyakanga 2019 kugeza muri Nyakanga 2020. Ni ku nshuro ya 16 uyu muhango ubaye! Wari usanzwe ubera mu Kinigi ku ntango y'imisozi miremire y'ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020, wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi. Ndetse akaba ari n’umunsi Dian Fossey uzwi nka Nyiramacibiri yatangijeho ikigo kita ku ngagi mu 1967.

Danny Vumbi yabwiye INYARWANDA, ko mu byo akora mu buzima bwa buri munsi harimo no kuba umusangiza w’amagambo, ariko ko atari ibintu akora kenshi "ariko iyo mbikoze mbikora neza".

Uyu muhanzi avuga ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba yagiriwe icyizere cyo kuyobora umuhango ukomeye nk’uyu ku rwego rw’Igihugu. Ati “Ni icyifuzo benshi bagira ntikijye mu bikorwa.”

Danny Vumbi uherutse kumurika Album ‘Inkuru Nziza’, avuga ko umuhango wo Kwita Izina ari igikorwa kinini gifitiye inzego zose z’Igihugu akamaro.

Akavuga ko uyu muhango ufite akamaro kanini mu myidagaduro yo mu Rwanda, kuko abawitabira bamenya urwego ubuhanzi bwo mu gihugu bugezeho.

Ati “Bikaba imbarutso y'iterambere ryabwo; mu ruhando mpuzamahanga ni igikorwa cyamenyekanishije igihugu n'abagituye! Ubukerarugendo, imyidagaduro, umuco, n'ibindi byinshi.”

Danny Vumbi yavugaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu gihe Makeda yavugaga mu rurimi rw’Icyongereza. Bombi bahuje mu mvugo, bayobora umuhango wamaze isaha imwe, iminota 18 n’amasegonda 09’.

Soma: Bruce Melodie n'Itorero Urukerereza basusurukije umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 24

Ni ku nshuro ya mbere, abana b’ingagi biswe amazina hifashishijwe ikoranabuhanga. Abana 24 biswe amazina n’abantu biganjemo abakora imirimo muri Parike y’Igihugu y’ibirunga.

Mu bandi bantu bise amazina abana b’ingagi harimo abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ifitanye ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda yitwa Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, buhanzwe amaso.

Amazina yiswe abana 24 b'ingagi ku nshuro ya 16 ni: Amabwiriza, Nyiramajyambere, Amarembo, Nkomezamihigo, Kazeneza, Uwacu, Umuyobozi, Umuganga, Ihogoza, Izabukuru, Impinduka, Kororoka, Ubushobozi, Ishya, Ikamba, Nkerabigwi, Indiri, Duhuze, Isezerano, Murengezi, Umusanzu, Igitego, Iriza na Myugariro.

Pariki y’Igihugu yamamaye kubera kubamo Ingagi ariko ikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima. Ndetse harimo n’inzovu n’imbogo zo mu misozi miremire.

Ibarizwamo ingagi zigera kuri 360; ziri mu miryango 21 ndetse harimo n’abasore bavuye mu miryango bakiri gushakisha kubaka imiryango yabo.

Abana b’ingagi 24 biswe amazina baturuka mu miryango 12 harimo ‘Agashya’, ‘Amahoro’, ‘Kuryama’, ‘Kwitonda’, ‘Igisha’, ‘Mafunzo’, ‘Muhoza’, ‘Musirikale’, ‘Mutobo’, ‘Pablo’, ‘Sabyinnyo’ na ‘Urugwiro’. Mu bana 24 biswe amazina harimo uduhungu 15 n’udukobwa 9. 

Umuhanzi Danny Vumbi yavuze ko asanzwe ayoboye ibirori ariko ko atabikora cyane, gusa ngo iyo abikoze abikora neza

Danny Vumbi yavuze ko yashimishijwe no guhabwa kuyobora umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 16, kuko hari benshi babyifuza ariko ntibibe

Makeda Umunyamakuru wa CNBC Africa yavuze ko yishimiye kuyobora umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 24 wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Makeda asanzwe ayoboye ibirori bikomeye mu Rwanda, ndetse yari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k'irushanwa rya East Africa's Got Talent/Amafoto: @franckax

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO KWITA IZINA KU NSHURO YA 16 WAGENZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND