Ku nshuro ya 16 mu Rwanda habaye igikorwa cyo 'Kwita Izina' aba b’ingagi, abakinnyi ba Arsenal FC yo mu Bwongereza bita amazina abana batatu harimo Igitego na Myugariro.
Kuri
uyu wa kane tariki 24/09/2020 ni bwo mu Rwanda ku nshuro ya 16 habaga umuhango wo Kwita Izina, ni umuhango usanzwe ubera mu
Kinigi mu Majyaruguru y'u Rwanda ariko kuri iyi nshuro wabaye
hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ku mashusho hirindwa ikwirakwizwa rya
Coronavirus.
Mu
bana b'ingagi bagera kuri 24 biswe amazina, abakinnyi b'ikipe y'Arsenal
isanzwe ifite ubufatanye n'u Rwanda ku bijyanye n'ubukerarugendo, nabo bagize
uruhare muri uwo muhango.
Umunya-Gabon
Pierre Emerick Aubameyang usanzwe ari Kapiteni wa Arsenal FC akaba na rutahizamu wayo, yise umwana w'ingagi
Igitego, izina yagereranyije n'igikorwa cyo kugera ku ntsinzi. Yagize ati
"Njyewe mwise Igitego, igitego nyine biroroshye (aseka). Tugomba gukorera
hamwe ngo tugere ku ntego nshya”.
Bernd Leno na Aubameyang bakanguriye abatuye isi kwita ku bidukikije
Bernd Leno umuzamu w'Arsenal yise umwana w'ingagi Myugariro, yagereranyije n'umurinzi. Yagize ati "Uyu mwana mwise Myugariro nshaka kwibutsa ko tugomba kurinda ibidukikije cyane cyane muri iki gihe. Bizanshimisha cyane guhura n'uyu mwana w'umuhungu".
Undi
mukinnyi w'Arsenal wise umwana w'ingagi izina ni Hector Bellerin. Uyu mukinnyi
usanzwe ari myugariro w'Arsenal FC yise umwana w'ingagi Iriza atangaza ko atewe
ishema no kwita umwana w'ingagi Iriza bisobanuye imfura. Yagize ati "Iyo
uri uburiza mu muryango wiyumvamo inshingano kandi koko dufite inshingano yo
kubungabunga ibinyabuzima bya Pariki."
Hector Bellerin yise umwana w'ingagi Iriza
Umuhango wo 'Kwiza Izina' usanzwe witabirwa n'ibirangirire mu ngeri zose haba abanyamuziki cyangwa abakinnyi b'umupira w'amaguru ndetse n'abandi bakina imikino itandukanye. Arsenal FC ifite ubufatanye bwa hafi n’u Rwanda aho bafitanye amasezerano amaze imyaka ibiri ikipe y’Arsenal ikangurira abatuye isi gusura u Rwanda, akaba ari gahunda izwi nka 'Visit Rwanda'.
Reba hano hepfo uko abakinnyi ba Arsenal bise amazina abana b'ingagi
TANGA IGITECYEREZO