RFL
Kigali

COVID-19: Muri Kenya haravugwa ruswa mu nzego za Guverinoma no mubacuruzi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:25/09/2020 7:37
0

Abashinzwe iperereza muri Kenya barageza mu butabera abagera kuri 15 mu nzego zo hejuru za Guverinoma ndetse n'abandi bantu bakora iby’ubucuruzi, bakurikiranyweho imikoreshereze mibi y’amamiliyoni y’amadorali yagombaga gukoreshwa hagurwa ibikoresho byo kwa muganga byifashishwa muri ibi bihe bya COVID-19.Nyuma y’uko abaturage muri iki gihugu bamaganiye kuri imikoreshereze mibi y’amafaranga yagombaga gukoreshwa hagurwa ibikoresho byo mu bitaro muri ibi bihe bya COVID-19, guverinoma ya Kenya yatangije iperereza kuri ibi birego.

Mu mibare byerekanwa ko Kenya yakiriye inkunga z’amafaranga akabakaba miriyali 2 z’amadorali y’Amerika, yagombaga kwifashishwa mu rugamba rwo guhanga na COVID-19.

N’ubwo abakora mu nzego z’ubuzima muri iki gihugu berekana ko hari ubukeya bw’ibikoresho byo kwifashisha mu bwirinzi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga ibikoresho bya kiganga (Kemsa), kivuga ko nta n’urumiya rwibwe.

Abakora iperereza bagize komisiyo irwanyaruswa muri Kenya (EACC), bagaragaza ko habayeho imikoreshereze mibi ya miliyoni 7.8$ zagombaga kugura ibikoresho by’ubwirinzi by’abakora mu mavuriro mu gihugu cyose.

Bakerekana ko ikigo (Kemsa) cyarigifite mu nshingano kugeza ibyo bikoresho ku baganga kitabikoze, ahubwo hakangizwa hagakoreshwa nabi umutungo wa rubanda. Ku bw’ibyo, EACC, ikaba isaba ko abagize iki kigo cya Kemsa ndetse na Minisiteri y’ Ubuzima bashyikirizwa ubutabera kuko bizera ko aribo bafite uruhare muri iki cyaha.

Ikindi gice cy’ iri perereza rya EACC, ni ikirebana n’ aza kompanyi z’abacuruzi zagiye zigirana amasezerano na Kemsa, n’ubwo muri raporo yashyikirijwe komite ya sena hataraboneka ibimenyetso by’uko izi kompanyi zaba zarakoresheje nabi inkunga zo guhangana na COVID-19.

Gusa, iki giteye amakenga ni uko zimwe muri kompanyi zagiranye amasezerano n’ iki kigo (Kemsa), bigaragazwa ko zari zimaze iminsi mikeya zitangiye gukora—zishinzwe.

Urugero muri kompanyi zabayeho mbere gato y’uko COVID-19 igaragara mu gihugu, hari iyitwa ‘Shop and Buy Limited’, yahawe amasezerano ya miliyoni 10$ nyuma y’uko yari yashinzwe muri Gashyantare. Gusa iyi kompanyi yahakanye imikoreshereze mibi.

Iri perereza ku birebana n’imikoreshereze mibi y’inkunga zahawe iki gihugu mu kurwanya COVID-19 ribayeho nyuma y’igihe abaganga berekana ko ntabikoresho bahabwa, ndetse ko n’ ibyo bafite biba bitujuje ubuziranenge.

Aba baganga bari barigeze kwigaragambya, bari bongeye kumenyesha guverinoma ko bari gutegurwa indi myigaragambyo bitewe n’uko amafaranga bemerewe kujya bahabwa nk’inyishyu bitewe na COVID-19 batayabonaga.

Bakaba banemeza ko imikoreshereze mibi y’izi nkunga byaba byaranateye gupfa ku barwayi bamwe na bamwe. Uretse abarwayi, n’ ababitaho (abaganga) bagiye banduriramo, doreko kugeza ubu abaganga banduye bagera ku 1000, icumi bakaba barapfuye.

Ku ruhande rw’inzego za guverinoma zishinjwa, ntakabuza bahakana ibyo bashinjwa. Uhagarariye inama y’ubuyobozi ya Kemsa, Kembi Gitura, avuga ko iki kigo cyarengeje ingengo y’imari y’umwaka batabiherewe uburenganzira.

Imibare y’abamaze kwandura COVID-19 muri Kenya irenga ibihumbi 37, naho abapfuye ni 650. 

Src:BBC


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND