Umuhanzi P-Fire, uri mu bari kuzamuka neza hano mu Rwanda kandi bafite inzozi zo kuzateza imbere abahanzi Nyarwanda mu gihe yageze aho agera, ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Kumazi’ aririmbamo ko akumbuye ku mazi kwishimisha n’inshuti ze.
Nyuma
yo gushyira hanze aya mashusho, P-Fire yabwiye InyaRwanda.com byinshi ku nzozi ze n’uburyo agomba gukorana imbaraga muri muzika ye
ikamenyekana mu Rwanda no hanze yaho.
Mutuyeyezu
Sostene uzwi nka P-Fire muri muzika, yatangiye gukora
umuziki mu mwaka 2009, akaba ari bwo indirimbo ye ya mbere yasohotse. Ni
indirimbo yise 'Imvugo niyo ngiro', ikorwa na Pastor P.
Kugeza ubu afite indirimbo 12 zirimo; Bizarangira, Komera ft Gisa cy'inganzo,
Mumanike amaboko, Uburyohe bw'umugabo ft G-bruce, Inabi ft P fla and Bably,
Sinamenye ft Green P na Aimebluestone, Mama ft Gisa cy'inganzo, Kiravuna,
Muziki ft A-b, Turye show, ubu akaba
yasubiyemo indirimbo “Kumazi” akayikorera amashusho.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yari yarayisohoye
mu mwaka ushize ariko yemeza ko yari indirimbo nziza kandi abafana be bakomeje
kumubaza amashusho yayo niko kuyashyira ahagaragara.
P-Fire
yagize ati: “Iyi ndirimbo ni nziza cyane, nayisohoye umwaka ushize ariko kuko
tugomba gukora ibyo abakunzi bacu bashaka, bamwe basabye ko nabakorera amashusho
y’indirimbo “Kumazi” nanjye rero kuko ntatenguha abafana niko gukora amashusho kugira ngo bakomeze
kwishima”.
Yakomeje avuga
ko akataje gukora ibikorwa bya muzika, yizeza abakunzi be kuzakomeza kubaha indirimbo
nziza kandi zibyinitse. Avuga ko inzozi ze mu muziki ari ukuzagera ahantu hashimishije ari nako akomeza
kongera imbaraga nyinshi mu byo akora.
KANDA HANO UREBE 'KUMAZI' INDIRIMBO YA P-FIRE
TANGA IGITECYEREZO