RFL
Kigali

P-Fire nyuma ya 'Turye Show'; yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Kumazi” iha ibyishimo abidagadura-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/09/2020 7:42
0


Umuhanzi P-Fire, uri mu bari kuzamuka neza hano mu Rwanda kandi bafite inzozi zo kuzateza imbere abahanzi Nyarwanda mu gihe yageze aho agera, ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Kumazi’ aririmbamo ko akumbuye ku mazi kwishimisha n’inshuti ze.



Nyuma yo gushyira hanze  aya mashusho, P-Fire yabwiye InyaRwanda.com byinshi ku nzozi ze n’uburyo agomba gukorana imbaraga muri muzika ye ikamenyekana mu Rwanda no hanze yaho.


Mutuyeyezu Sostene uzwi  nka P-Fire muri muzika, yatangiye gukora umuziki mu mwaka 2009, akaba ari bwo indirimbo ye ya mbere yasohotse. Ni indirimbo yise 'Imvugo niyo ngiro', ikorwa na Pastor P. 

Kugeza ubu afite indirimbo 12 zirimo; Bizarangira, Komera ft Gisa cy'inganzo, Mumanike amaboko, Uburyohe bw'umugabo ft G-bruce, Inabi ft P fla and Bably, Sinamenye ft Green P na Aimebluestone, Mama ft Gisa cy'inganzo, Kiravuna, Muziki ft A-b, Turye show, ubu akaba yasubiyemo indirimbo “Kumazi” akayikorera amashusho.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yari yarayisohoye mu mwaka ushize ariko yemeza ko yari indirimbo nziza kandi abafana be bakomeje kumubaza amashusho yayo niko kuyashyira ahagaragara.

TUBAMENYE: Umuraperi P Fire uri mu bakizamuka kand - Inyarwanda.com

P-Fire yagize ati: “Iyi ndirimbo ni nziza cyane, nayisohoye umwaka ushize ariko kuko tugomba gukora ibyo abakunzi bacu bashaka, bamwe basabye ko nabakorera amashusho y’indirimbo “Kumazi” nanjye rero kuko ntatenguha abafana niko gukora amashusho kugira ngo bakomeze kwishima”.

Yakomeje avuga ko akataje gukora ibikorwa bya muzika, yizeza abakunzi be kuzakomeza kubaha indirimbo nziza kandi zibyinitse. Avuga ko inzozi ze mu muziki ari ukuzagera ahantu hashimishije ari nako akomeza kongera imbaraga nyinshi mu byo akora.

KANDA HANO UREBE 'KUMAZI' INDIRIMBO YA P-FIRE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND