RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yavuze ubumenyi yavomye mu kigo Bella Flowers gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2020 13:56
0


Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie yishimiye uruzinduko yagiriye mu kigo Bella Flowers gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga avuga ko yahigiye byinshi birimo inzira zinyuramo ku kuva kuzihinga kugeza zijyanywe ku isoko.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, Miss Nishimwe Naomie aherekejwe n’umujyanama we [Nyina] ndetse n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda basuye ikigo Bella Flowers gitunganya indabo zicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga.

Bella Flowers ni ikigo cya Leta gihinga indabo z’amaroza zifite amabara atandukanye nk’ay’umweru, umutuku, umuhondo, orange n’andi mabara atandukanye bitewe n’ibyo umuntu yifuza.

Iki kigo kiri ku buso bwa Hegitari 100, giherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni kimwe mu bigo by’ubucuruzi byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Cyahembye Nishimwe Naomie wabaye Miss Photogenic [Umukobwa uberwa n’amafoto] agera kuri 1 200 000 Frw anagirwa ambasaderi wabo.

Miss Nishimwe Naomie, yabwiye INYARWANDA, ko uruzinduko rwe muri Bella Flowers rwatumye amenya byimbitse ibijyanye n’uko bita ku ndabo kuva mu murima kugeza zigeze ku isoko.

Ati “Nigiyemo uko batunganya indabo bahereye ku butaka burimo ifumbire. Ko indabo ari ikintu kitabwabo buri munsi, kuzisukura, kuzivomera kugira ngo zitange umusaruro ufatika.”

Nishimwe akomeza avuga ko abantu bakwiye gukunda indabo, kurusha kumva ko ari iz’ibirori gusa, ahubwo bakajya bazitaka mu mazu y'abo n’ahandi.

Uyu mukobwa avuga ko indabo za Bella Flowers zifite umwihariko w’uko zitinda gupfa kandi zikagira impumuro y’umwimerere.

Mu kiganira yagiranye na INYARWANDA, Umuyobozi wa Bella Flowers, Muganga Walter yavuze ko uruzinduko rwa Miss Nishimwe Naomie, rwari rugamije kumwereka no kumusobanurira byinshi bakora, kugira ngo akomeze kubabera umuranga.

Ati “Ni uruzinduko rwari rugamije kugira ngo tumwereke uko Bella Flowers ihagaze ubu ng’ubu. Amenye ibyo dukora, noneho turebe nka Brand Ambassador ese yadufasha gute kugira ngo amenyekanishe Bella Flowers?”

Uyu muyobozi avuga ko bishimira intera bamaze kugeraho mu gihe bamaze bakorana na Miss Nishimwe Naomie, mu bikorwa byo kumenyekanisha ibyo bakora.

Akavuga ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kugira ngo bahuze ubwiza n’indabo.  Ati “Twifuje gutera inkunga Miss Rwanda kuko ko iyo urebye intego za Miss Rwanda harimo n’ubwiza, rero twabihuje n’indabo. iyo urebye ubwiza n’indabo birajyana. Twifuje rero kuba twahuza ubwo bwiza n’indabo.”

Muganga yavuze ko umwaka ushize bohereje mu muhanga umusaruro w’indabo ungana na toni 735 mu bihugu bitandukanye birimo u Buholandi, u Bwongereza, Australia, Japan, Korea n’ahandi.

Miss Nishimwe Naomie yatemberejwe ahari ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuhira indabo

Avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo, gutunganya indabo byacumbagiye ariko ko mu mpera za Mata 2020, Leta y’u Rwanda yabahaye ubufasha bw’indege batangira kohereza umusaruro wabo. Muganga avuga ko ubu batangiye kwisuganya, ibintu biri kugenda neza.

Bella Flowers ifite ahantu hihariye babanza gutegurira ingemwe, ahatunganyirizwa indabo z’amaroza, aho bayasarurira n’aho bazitunganyiriza mbere y’uko zoherezwa mu mahanga.

Mbere y’uko zoherezwa mu mahanga zibanza gutunganwa zigashyizwa ahantu hari ubukonje, kugira ngo zizamare igihe kinini.

Iyo zivuyemo zishyirwa aho bazitoranyiriza bagendeye ku byifuzo by’abakiriya. Nyuma zishyirwa mu mudoka ifitemo ubukonje imbere zikoherezwa ku kibuga cy’indege zikajya mu mahanga.

Igemwe zitunganwa hagati y’ibyumweru 6 na 8. Ni mu gihe indabo zitangira gusarurwa nyuma y’amezi atatu; ariko kandi buri nyuma y’iminsi 45 uba ushobora kongera gusarura.

Muganga avuga ko ku munsi bashobora gusarura uduti tw’indabo turi hagati y’ibihumbi 100 na 210 bitewe n’uko umusaruro wazamutse. Akavuga ko ibi bishobora gutuma bohereza umusaruro wa Toni 30 mu cyumweru.

Bella Flowers yatangiye gukora mu 2016, ubu ifite abakozi 734. Hafi 90% ni abaturage bo mu Karere ka Rwamagana. Muganga avuga ko uyu mushinga wafashije abaturage mu kwiteza imbere.

Miss Nishimwe Naomie yishimiye uruzinduko yagiriye mu kigo Bella Flowers gitunganya indabo zoherezwa mu mahanga

Miss Nishimwe yagiye gusura ikigo Bella Flowers ari kumwe n'umujyanama we [Nyina] ndetse n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Muganga Walter, Umuyobozi wa Bella Flowers yabwiye INYARWANDA, ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, kugira ngo bahuze ubwiza n'indabo

Muganga avuga ko mu 2019 bohereje mu mahanga umusaruro w'indabo ugera kuri toni 735

Muganga avuga ko mu gihe bamaze bakorana na Miss Nishimwe Naomie bishimira urwego Bella Flowers imaze kugeraho

Miss Nishimwe Naomie yasabye abantu gukunda indabo mu buzima bwabo bwa buri munsi

Ikigo Bella Flowers cyahaye akazi 90% by'abatuye mu karere ka Rwamagana, biteza imbere

Miss Nishimwe Naomie avuga ko indabo za Bella Flowers zifite impumuro y'umwimerere

Nishimwe yavuze ko hari byinshi byahindutse muri Bella Flowers, dore ko yahaherukaga igihe yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2020

Miss Nishimwe uvuga ko akunda indabo yashishikarije abantu kuzitaka mu nzu zabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND