RFL
Kigali

Murenzi Abdallah yavuze ko ataziyamamariza kuyobora Rayon Sports iminsi 30 nirangira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2020 12:45
0


Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yamaze amatsiko benshi bibazaga niba iminsi 30 y’inzibacyuho nirangira aziyamamariza kuyobora iyi kipe mu buryo bwemewe, nyuma y'uko Munyakazi Sadate na komite ye bakuwe ku nshingano zo kuyobora iyi kipe mu ntangiriro z’iki cyumweru.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB', rwatangaje ko Murenzi Abdallah usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ari we wahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 y’inzibacyuho.

Komite y’inzibacyuho izamara iminsi 30, iyobowe na Murenzi Abdallah, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire. Ntabwo byatunguye benshi kuko uyu mugabo wayoboye Akarere ka Nyanza, afite amateka meza muri iyi kipe kuko yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2013 ubwo yasubiraga i Nyanza.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru biganjemo abakunzi ba Rayon sports, batekereje ko Abdalah ashobora kwiyamamariza kuyobora iyi kipe mu gihe iminsi 30 y’inzibacyuho izaba irangiye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, Murenzi Abdallah yatangaje ko ataziyamamariza kuyobora iyi kipe igihe iminsi 30 izaba irangiye kuko asanzwe afite izindi nshingano muri FERWACY.

Ati: "Nahawe izi nshingano kugira ngo mfashe Rayon Sports kuva muri ibi bihe bibi irimo, ntabwo nziyamamariza kuyiyobora kuko nsanzwe mfite inshingano zo kuyobora FERWACY, kandi ntekereza ko ibitekerezo byubaka nk’umukunzi wa Rayon Sports nzakomeza kubitanga".

Murenzi Abdallah asanzwe afite inshingano zo kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ guhera mu 2019.

Mu byo Abdallah na komite ye bagomba gukora mu minsi 30 agiye kuyobora Rayon Sports, harimo kwemeza ikirangantego cyemewe cy'ikipe, kwemeza icyicaro nyirizina cy'ikipe, kwemeza izina rukumbi ry'ikipe (hagati ya Rayon Sports FC na Rayon Sports Association), kugaragaza uburyo umunyamuryango ashobora gutakaza ubunyamuryango, kwemeza amategeko mashya agenga ikipe, kwemeza umurongo mugari ikipe izagenderaho n'ibindi.

Abdallah yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiyona ubwo yayiyoboraga mu 2013





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND