Myugariro w'ikipe y'igihugu Bayisenge Emery yamaze gusinyira ikipe ya As Kigali amasezerano y'umwaka umwe yitangira iyi kipe iterwa inkunga n'umujyi wa Kigali.
Mu
gukomeza imyiteguro yo kuzitwara neza mu mikino nyafurika As Kigali izitabira,
Emery Bayisenge abaye umukinnyi wa kabiri w'umunyarwanda usinyishijwe avuye
hanze y'igihugu uwaheruka ni Hakizimana Muhadjiri. As Kigali nyuma yo kugura
Bayisenge Emery, ubu ifite ba myugariro biteguye gukina bagera kuri batatu
harimo Rurangwa Moss, Emery Bayisenge ndetse na Bishira Latif.
Bayisenge yasinyiye abanyamujyi amasezerano y'umwaka umwe
Muri
Mutarama 2019 nibwo Emery Bayisenge yerekeje muri Bangladesh mu ikipe ya Saif
Sporting Club, ari nayo avuyemo agaruka mu Rwanda. Bayisenge kandi asanze abandi
bakinnyi b'abanyarwanda bari kugaruka mu Rwanda nka Sibomana Patrick,
Tuyisenge Jacques, n’abandi batandukanye
Emery Bayisenge yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, kuko yahakiniye amakipe atandukanye nka Amagaju FC (2010-2011), Isonga (2011-2012) APR FC (2012-2016), nyuma yerekeza hanze y’u Rwanda muri KAC Kenitra (2016-2018) na JS Massira (2017-2018) mbere yo kujya muri USM Alger (2018-2019).
Bayisenge Emery asanzwe ari myugariro w'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO