Raporo y’akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye wita ku Burenganzira bwa Muntu ikomeje gutunga agatoki abayobozi bakuru ba Sudani y’Epfo mu kunyereza imari ya leta. Iyi raporo isohotse nyuma y’icyumweru gusa perezida Salva Kiir yirukanye ku mirimo bamwe mu bayobozi bakuru abaziza gukoresha gukoresha imitungo ya leta mu nyungu zabo.
Kuri uyu wagatatu ni
bwo hasohotse raporo y’akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye wita ku Burenganzira bwa
Muntu yerekana ko abayobozi bakuru banyereje angana na miriyoni $36. Aya
mafaranga yanyerezwe avanywe mu mutungo w’igihugu ndetse no mu nkunga z’amahanga.
N’ubwo ari abayobozi bushyirwa mu majwi, iyi raporo yatunze agatoki amabanki
mpuzamahanga ndetse n’ibigo by’ishoramari dore ko na byo bishyirwa mu majwi
mugufasha aba banyereza imari ya leta.
Nkuko byagarutsweho
ruguru, iyi raporo ije nyuma y’iminsi 6 gusa perezida Salva Kiir yirukanye
bamwe mu bayobozi bakuru ku mirimo. Mu cyumweru gishize perezida wa Sudan y’Epfo
yasezereye ku mirimo minisiteri wari ufite igenamigambi mu nshingano ze,
umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro kimwe n’umuyobozi warushinzwe ibigo bya
leta bishinzwe gutunganya peterori muri iki gihugu (Nil Petroleum Corporation).
Umuyobozi w’aka kanama k’
Umuryango w’ Abibumbye wita ku Burenganzira bwa Muntu muri Suda y’Epfo, Madamu
Yasmin Sooka yatangarije igitangazamakuru Aljazeera ko aka kayabo kanyerejwe
kuva mu mwaka wa 2016. Uyu muyobozi w’aka kanama yakomeje agira ati:”
birababaje kubona bimwe mu bigo mpuzamahanga by’imari byarafashije abanyereza
amafaranga ya Leta kuyiguramo imitungo hirya no hino ku isi!”. Sooka yongeyeho
ko aya miriyoni $36 atarizo zanyerejwe gusa ahubwo ni uko ari zo zashoboye
kuvumburwa n’ubugenzuzi.
Sudan y’Epfo ni igihugu
gikomeje kugorwa n’inzira yo kukwiyubaka nyuma y’intambara yakiyogoje mu gihe
cy’imyaka igera kuri 6. Iyi ntambara yahitanye abasaga ibihumbi 380 abandi
ibakura mu byabo. Iyi ntambara ishingiye ku moko n’impamvu za poritiki yasize
ubukungu bw’iki gihugu bujegajega ku rwego rukomeye.
Augustino Ting Mayai,
Umunya-Sudan akaba n’impuguke mu by’ubukungu; ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru
Anadoulu Agency, yatangaje ko guhindura abayozi atari wo muti ku bibazo by’ubukungu
iki gihugu gifite. Kuri we ashyigikiye ko habaho amavugururwa mu bigo bitungwa
agatoki hanyuma bikabona gushakirwa abayobozi babibereye.
Abayobozi bakuwe ku
mirimo yabo harimo minisiteri Salvator Garang Mabiordit, Chon Thon Deng Abel
wari umuyobozi wa Nil Petroleum Corporation ndetse na Erjok Bullen Geu wari
umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro.
TANGA IGITECYEREZO