RFL
Kigali

Breaking: Mitima Isaac yuriye indege aho yerekeje mu ikipe ya Sofapaka FC muri Kenya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/09/2020 19:59
0


Umukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi Mitima Isaac amaze kurira indege yerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Sofapaka agiye gukinira imyaka ibiri.



Mitima wazamukiye mu ikipe y'intare ari na kapiteni wayo, yatangarije InyaRwanda ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumvikana na Sofapaka ariyo mpamvu byabaye ngombwa ko ahita yerekeza muri Kenya. Ati "Nakoze igeragazwa ndaritsinda abayobozi ba Sofapaka bagirana ibiganiro na APR FC bigenda neza ubu ndi umukinnyi wa Sofapaka mu myaka ibiri iri imbere ."

Mitima yagarutse ku kuntu yabonye ikipe kandi yari amaze iminsi afite imvune, yadutangarije ko yakize nta kibazo, ati  "Narakize meze neza nakoze igeragezwa ndaritsinda ubu niteguye gukina kandi nsenga Imana ngo ntazongera kuvunika kuko ndashaka gukina ndetse nkazanahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi".


Mu kiganiro Perezida wa Sofapaka yagiranye na Goal.com yatangaje ko Mitima yabasinyiye imyaka 2, ati "Mitima ubu ni umukinnyi wacu mu gihe kigera ku mwaka ibiri." Elly Kalekwa uyobora iyi kipe kandi, akomeza avuga ko babonye myugariro mwiza uzabafasha guhatanira igikombe cya shampiyona  ya Kenya baheruka mu 2009.

Shampiyona ya Kenya ntibiratangazwa igihe izatangirira ariko amakipe yatangiye imyitozo muri iki cyumweru.


Mitima Isaac afite intego yo guhatanira umunya mu Amavubi

Mitima abisikanye na Mugabo Gabriel wagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho yakiniraga ikipe KCB ubu akaba abarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu ikipe ya Sunrise FC.

Mitima Isaac yakuriye mu karere ka Kayonza ari naho yakiniye amakipe y’abakiri bato, ahava yerekeza mu ikipe ya Pepinières, akomereza mu ntare.


Mitima atangiye urugendo rwo gukina hanze y'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND