RFL
Kigali

Celestin Gakwaya (Nkaka) agiye kurushinga n'umukobwa yasimbuje uwo yambitse impeta mu mezi 6 ashize

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2020 17:25
0


Celestin Gakwaya ufite izina rikomeye cyane muri Cinema nyarwanda, benshi bakaba bamuzi nka Nkaka izina yitwa muri filime 'Serwakira' yatumbagije ubwamamare bwe, yamaze gushyira hanze amatariki y'ubukwe bwe buzaba mu mpera z'uyu mwaka wa 2020.



Gakwaya yahamirije INYARWANDA ko afite ubukwe mu minsi micye iri imbere ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze impapuro z'ubutumire. Agiye kurushinga n'umukobwa witwa Moreen Mutesi yasimbuje Daniella Rudasingwa yambitse impeta y'urukundo tariki 13 Werurwe 2020 nyuma bakaza gutandukana. Ubukwe bwa Gakwaya Celestin na Mutesi Moreen buzaba tariki 12 Ukuboza 2020.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Gakwaya Celestin yadutangarije ko bitakunze ko akomeza gukundana na Daniella Rudasingwa, ati "Daniella twavuga just ko bitakunze". Yongeyeho ko hari ibyo umuntu aba yifuza ariko ntibigende uko babiteganyije, ati "Hari ibyo tuba twifuza ariko ntibigende uko twabiteganyije". 

Gakwaya wamamaye nka Nkaka yavuze ko Mutesi Moreen bagiye kurushinga ari umukobwa w'uburanga unafite indangagaciro nyarwanda hakiyongeraho n'iza Gikristo. Ati "Mutesi ni uko hejuru y'uburanga hiyongeraho indangagaciro nyarwanda n'iza Gikristo". Yavuze ko gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Mutesi zirimbanyije.


Mu kwezi kwa Werurwe 2020 ni bwo Gakwaya yambitse impeta Daniella, baje gutandukana Gakwaya ati "Twavuga just ko bitakunze"


Gakwaya Celestin agiye kurushinga na Mutesi Moreen mu mpera z'uyu mwaka


Ubutumire mu bukwe bwa Gakwaya Celestin na Mutesi Moreen






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND