Munyakazi Sadate yabaye Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports kuva tariki 14 Nyakanga 2019 kugeza 22 Nzeri 2020 ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwahagarikaga komite yose ya Rayon Sports. Munyakazi yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye yerekana imishinga yateza imbere Rayon Sports n'ubwo agiye imwe atayigezeho.
“Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo, ntabwo byoroshye ariko byari bikwiriye. Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. Moïse (Musa) yambukije aba Israël Inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. Buri munsi Rayon Sports.”
Aya magambo yakoreshejwe na Munyakazi Sadate, ubwo yari amaze guhagarikwa ku buyobozi bwa Rayon Sports. Ni amagambo agendeye ku nkuru ya Mose uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri 32:48;52.
Haravuga ngo "Uwo
munsi Uwiteka abwira Mose ati "Zamuka uyu musozi wa Nebo wo mu misozi ya
Abarimu, uri mu gihugu cy'i Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witegereze igihugu cy'i
Kanani mpa Abisirayeli ho gakondo, upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange
ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yapfiriye ku musozi Hori, agasanga ubwoko
bwe”.
Mu
nteko rusange yabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kigo
cy’imikino cya Nyamata basanzwe bita ’Tuza Inn’, n ibwo Munyakazi Sadate
yatorewe kuyobora Rayon Sports byari tariki 17 Nyakanga 2019.
Munyakazi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports
Munyakazi
ubwo yinjiraga muri Rayon Sports, yibanze cyane ku mikorere iciye mu mucyo,
agena ko abakunzi b’iyi kipe bazajya bagaragarizwa uko umutungo w’ikipe
ukoreshwa umunsi ku wundi. Kuva icyo gihe ni bwo hagiye hatangazwa amafaranga
yavuye kuri buri mukino.
Mu
mezi ya mbere y’ubuyobozi bwe, yasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete
zirimo; Mogas, Ritco, Gas Oil, La Palisse n’izindi. Ibi byagaragazaga gutekereza
cyane, ikipe ikaba yagira aho ishingira by’igihe kirekire.
Ikindi
cyagaragaje itandukaniro mu miyoborere ye n’abandi bamubanjirije, ni uko yitaye ku mishinga
y’igihe kirekire, kurusha uko ubundi Rayon Sports yabaga ari ikipe ishaka
intsinzi y’ejo gusa aho kureba n’ahazaza.
Tariki 16 Ugushyingo 2019 ni bwo Rayon Sports yashyize hanze igishushanyo mbonera cya Sitade yagombaga kwakira abantu bagera ku bihumbi 64 ikazatwara Miliyoni 100 z'amadorari. Munyakazi Sadate yatangaje ko iyi Sitade ikeneye ubuso bungana na 13.5 z'ubutaka, kandi bakaba bifuza ko mu myaka ibiri yazaba yamaze gushyirwaho ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iyi Sitade.
Igishushanyo mbonera cya Gikundiro stadium
Munyakazi kandi yatangaje ko iyi Sitade itazaba ari iy'umuyobozi wa Rayon Sports. Ati: "Iyi sitade si iya Perezida, si Sitade ya komite, ni Sitade y'abakunzi ba Rayon
Sports. Tugiye kwegera abatwemereye ubutaka tubagezeho umushinga. Turashaka ko
iba Sitade ya mbere muri EAC ni yo mpamvu tugomba gushyira hamwe".
Tariki
29 Gicurasi 2020 Munyakazi yemejwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imiyoborere RGB
ko ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko. Ibi byari bije nyuma y'iminsi
muri Rayon Sports havugwa ibibazo bijyanye n'imiyoborere y'iyi kipe byatumye
haniyambazwa urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere, RGB.
Umukinnyi mwiza azakina mu ikipe nziza:
Tariki 24 Nyakanga 2020 ubwo yari abajijwe ku
Makuru ya Hakizimana Muhadjri niba yaramaze gusinyira Rayon Sports, uwahoze ari
umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangarije Radio Rwanda ko
umukinnyi mwiza agomba gukina mu ikipe nziza. Ati: "Umukinnyi mwiza akina mu
ikipe nziza ku kigero cya 90%, Hakizimana Muhadjiri azakinira ikipe ya Rayon
Sports kuko ni umukinnyi mwiza twifuza gutunga". Gusa nyuma y'ibi byaje
kurangira Hakizimana Muhadjiri yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Tariki
25 Gicurasi 2020 Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame:
Hari
ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, ubwo uwahoze ari umuyobozi wa
Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul
Kagame amusaba gukemura ibibazo biri muri Rayon Sports. Ni ibaruwa ndende ari ifite
amapaji agera kuri ane.
Tariki
16 Kanama 2020 Munyakazi Sadate yavuze ko atigurisha:
Ku
Ruyenzi ahitwa 'Honey to Honey' mu masaha ashyira saa 10:00 za mu gitondo, ni bwo
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze umwiherero n'abakinnyi b'iyi kipe mu rwego
rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw'ikipe, kubereka abakinnyi bashya, umutoza
no gukemura ibibazo by'abakinnyi.
Aganira
na Rwanda Magazine, Sadate Munyakazi yagarutse ku bivugwa byo kuba yakwegura
cyangwa se hari amafaranga yishyuzaga kugira ngo arekuze ikipe. Yagize ati "Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurije
ku bushake ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe. Nagiye ku buyobozi
ntowe igihe natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi
ansimbure".
Urugendo
rwo kwishyura amadeni
Munyakazi
asize ikipe ya Rayon Sports itangiye kwiyura Ivan Minnaert amafaranga asaga
miliyoni 13 Rwf bakaba bamaze kumuhaho igice, aya mafaranga yaje ubwo Rayon
Sports yirukanaga uyu mutoza mu buryo budakurikije amategeko. Munyakazi kandi asize
ikipe ya Rayon Sports igiranye amasezerano na Thierry Hitimana y’uburyo
bazamwishyuramo umwenda wari umaze imyaka isaga itanu.
Imodoka y’ikipe
Imodoka ya Rayon Sports nayo ntiyabaniye ubuyobozi bwariho kuko yakundaga gupfa
Munyakazi
asize ikibazo cy’imodoka y’ikipe kidakemutse kuko atabashije kwishyura ideni rya Miliyoni 36 Frw mu gihe cyumvikanywe birangira imodoka isubijwe mu Akagera Motors yari yarayigurishije ubuyobozi Sadate yasanzeho.
Mu
kibuga: Sadate ahagaritswe ataratwara igikombe na kimwe
Rayon Sports yitabiriye amarushanwa agera kuri 5, igikombe cy’Agaciro 2019 yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Mukura. CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda mu mijyi 3; Kigali, Huye na Rubavu, Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya ¼.
Imikino ya shampiyona Rayon Sports yarangije
ku mwanya wa 2 inyuma ya mukeba wayo APR FC. Imikino y’igikombe cy'Amahoro Rayon Sports nayo yarayitabiriye ariko kubera Coronavirus imikino iraseswa. Mu mikino
mpuzamahanga, Rayon Sports yagarukiye mu gace ka mbere. Imikino y’ubutwari, ubuyobozi
bwa Rayon Sports bwanze kuyitabira kubera ubwumvikane buke na FERWAFA
ku bakinnyi bagombaga gukoreshwa muri iryo rushanwa.
Abatoza: Sadate yakoresheje abatoza 7 mu mezi 14 yamaze ayobora Gikundiro
Mu marushanwa agera kuri 5 nta gikombe Rayon Sports yegukanye
Iyo
ufashe amezi 14 Sadate yayoboye Rayon Sports, usanga yarakoresheje umutoza umwe nibura
mu mezi 2, guhera kuri Robertinho, Olivier Ovambe Kayiranga Baptiste Javier
Martinez Espinoza, Kirasa Alain Cassa
Mbungo André na Guy Bukasa ubu ufite ikipe. Aba ni abatoza bagera kuri 7 batoje
Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi 14 Munyakazi yari ayoboye ikipe.
Rayon
Sports na Skol
Ubwo Munyakazi Sadate yatangiraga kuyobora Rayon Sports, umubano wayo na SKOL nk’umuterankunga wayo mukuru, wari mwiza. Nyuma, umubano w’impande zombi wajemo agatotsi no gucengana bituma ikipe ibaho mu buzima bugoye. Umuyobozi wa Skol, Ivan Wullfaert, yavuze ko mu gihe Rayon Sports ikiyobowe na Munyakazi Sadate, imikoranire y’impande zombi izagorana. Aha yashingiye ku kuba ku buyobozi bwe nta raporo z’imikoreshereze y’amafaranga zahabwaga uruganda.
Umukino wa nyuma Rayon sports yatsinzwemo na Mukura mu gikombe cy'agaciro
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020,
cyabereye mu cyumba cy’uruganiriro rwa Kigali Arena, Dr Kayitesi Usta Umuyobozi
Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB, yatangaje ko uwari umuyobozi
w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite nyobozi yari iyoboye iyi
kipe ndetse n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri
Rayon Sports bahagaritswe. Kuri ubu hategerejwe uzasimbura Munyakazi Sadate muri manda y'inzibacyuho.
TANGA IGITECYEREZO