RFL
Kigali

Amerika:Ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi yahakanye ibyo aregwa

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:23/09/2020 10:58
0


Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwana Donald Trump yohererejwe ibaruwa irimo uburezi bwa ricin.Nyuma yahoo iyi baruwa yohereje inzego z’umutekano zatangaje ukekwaho kohereza iyi baruwa yafashwe ndetse akaba afitwe ninzego z’umutekano kugirango hakorwe ipereeza.



                Intete z'iki kimera, zikoreshwa mu gukora uburozi bwica bwa ricin

Nyuma yaho umugore wo muri Canada witwa Pascale Ferrier arezwe n'urukiko rwa leta ya Amerika koherereza Perezida Donald Trump ibaruwa irimo uburozi bwa ricin yatawe muri yombi ku cyumweru ari kwinjira muri leta ya New York ku mupaka w'ahitwa Buffalo. Pascale yavuze ko atemera icyaha aregwa cyo gushaka guhungabanya perezida.

Ibikubiye muri iyi baruwe madamu Pascale Ferrier ashinjwa koherereza Trump, uwayanditse asaba Bwana Trump guhagarika kwiyamamaza, ariko harimo na ricin, uburozi karemano buba mu ntete z'ikimera cyo mu bwoko bw'ibibonobono.Muri iyo baruwa kuri Bwana Trump yari yanditsemo ati: "Nakuboneye izina rishya: 'Umunyagitugu usa nabi'". FBI ivuga ko kuwa kabiri ari bwo uregwa yashyikirijwe urukiko i New York.

Iyo baruwa irakomeza iti: "Nizere ko uyikunda. Urasenya Amerika uyijyana mu kaga. Mfite babyara banjye muri Amerika, rero sinshaka indi myaka ine muri kumwe nka perezida. Hagarika kujya mu matora."Ibaruwa ivuga ubwo burozi nk'"impano idasanzwe" kandi ko "nidakora, nzashaka ubundi buryo nkugezaho uburozi, cyangwa nzakoreshe imbunda yanjye ninshobora kuza."

Nubwo madamu Pascale Ferrier ahakana kohereza iyi baruwa, FBI yatangaje ko iyo baruwa iriho ibimenyetso by'intoki (fingerprints) bye.Ndetse uyu mudamu bikaba bikekwa ko yohereje ubundi burozi nk'ubu ahantu hatanu muri Texas, harimo muri gereza no mu biro by'umupolisi mukuru nk'uko bivugwa n'inyandiko z'urukiko.

Nubwo Madamu Pascale Ferrier ashinjwa ibi mu kwezi kwa gatatu 2019, yafungiwe muri leta ya Texas aregwa kwitwaza imbunda binyuranyije n'amategeko, n'uruhushya ruhimbano rwo gutwara imodoka nk'uko inyandiko zo muri gereza zibivuga.Icyo gihe Yoherejwe muri Canada nyuma y'uko abayobozi babonye ko Visa ye muri Amerika yari yararangiye kandi yahakoze icyaha nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New York Times.

 

Kugeza ubu bivugwa ko uburozi bundi yohereje muri leta ya Texas nta muntu bwagize icyo butwara kuko bwavumbuwe mbere.Ku wa mbere abapolisi muri Québec basatse inzu ye iri ahitwa Saint-Hubert bavuga ko ibirimo bihuye n'uregwa.Ubwo yafatirwaga ku mupaka yinjira muri Amerika, yari yitwaje imbunda, amasasu n'icyuma mu modoka ye.

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND