RFL
Kigali

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Amerika yasubijwe igitaraganya ku kibuga cy’indege nyuma yo kugonga inyoni mu kirere

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:23/09/2020 14:06
0

Indege ya Air Force Two yari itwaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence yasubijwe igitaraganya ku kibuga cy’indege nyuma yo kugonga inyoni mu kirere, ibi byabaye mu masegonda macye ubwo iyi ndege yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege, kuwa Kabiri w’iki cyumweru.Kuwa kabiri w’iki cyumweru Indege ya Air Force Two yari itwaye visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence yasubijwe igitaraganya ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya New Hampshire nyuma y’uko iyi ndege yari imaze kugonga inyoni mu kirere mu masegonda macye igihaguruka ku kibuga cy’indege.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ubwo iyi ndege yahagurukaga ku kibuga cya Manchester-Boston Regional Airport muri New Hampshire yerekeza Washington D.C.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter yagaragazaga iyi ndege igonga inyoni mu kirere nyuma y’amasegonda agera kuri arindwi gusa igihaguruka ku kibuga cy’indege. Muri aya mashusho kandi hagaragayemo ibishashi byaturukaga muri moteri y’iburyo by’iyi ndege.

Air Force 2

Air Force 2 ikimara gufata ikirere

Abapiloti bahise bafata icyemezo cyo gusubira ku kibuga cy’indege ndetse bageze ku kibuga amahoro, amakuru avuga ko ntawakomeretse. Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege Mike Pence yagaragaye ari kumwe n’abenjeniyeri ubwo barebaga ikibazo iyi ndege yagize.

Airport

Mike Pence

Mike Pence yagaragaye ari kumwe n'abenjeniyeri bari kureba ikibazo indege yagize

Nyuma y’isaha irengaho iminota makumyabiri Visi Perezida Mike Pence yaje gukoresha indi ndege izwi nka C17 Cargo mu gukomeza urugendo rwe ajya Washington D.C. Iyi ndege akaba ariyo ikoreshwa mu gutwara ibinyabiziga Mike Pence akoresha mu ngendo ze.

Mike Pence

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Mike Pence

Bwana Mike Pence yahagurutse kuri icyi kibuga ubwo yari avuye mu mugi wa Gilford muri leta ya New Hampshire guhura n’abaturage, aho mu byo yabijeje harimo ko Perezida Donald Trump agiye kuziba icyuho kiri mu rukiko rw’ikirenga nyuma y’urupfu rwa Madamu Ruth Bade Ginsburg, yanabashishikarije kuzahundagaza amajwi kuri Donald Trump mu matora ateganijwe uyu mwaka.

Src: Daily Mail & The Washington Times

 

 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND