RFL
Kigali

Abahanzi bagiye guhugurwa ku kugurisha ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2020 8:50
0


Abahanzi mu ngeri zitandukanye bashyiriwe amahirwe adasanzwe yo guhurwa uko bagurisha ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga rikataje muri iki kinyejana cya 21.



Aya mahugurwa azabafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi bukenewe ku isoko, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse na Imbuto Foundation. 

Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku Isi.

Abahanzi bazitabira aya mahugurwa bazahugurwa hibandwa ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, kwamamaza ibikorwa byabo no kubigeza ku isoko.

Ikindi n’uko abahanzi bafite ibihangano bifuza kumurika, gucuruza cyangwa ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanzi batakibasha gukora kubera ingaruka za Covid-19 bashyiriweho uburyo bwo guhabwa ahantu ho gukorera - nta kiguzi.

Imyanya yo gukoreramo iboneka mu Ngoro Ndangamurage y'Ubugeni n'Ubuhanzi i Kanombe, iy’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda i Huye n’iy’Ibidukikije i Karongi.

Abahanzi bashaka kwitabira aya mahugurwa bariyandikisha banyuze artrwanda.rw/working-space mbere ya tariki 6 Ukwakira 2020.

Mu rwego rwo kuzahura inganda ndangamuco, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cya miliyoni 300 Frw cyo gufasha imishinga y’abahanzi na ba rwiyemezamirimo izana impinduka kuri sosiyete.

Abamuritse imishinga yo kuzahura inganda ndangamuco ni 43. Imishinga bamuritswe yiganjemo ijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abahanzi kugeza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse. Hategerejwe ko hazatangazwa imishinga 30 ihiga indi izahabwa inkunga.

Abahanzi mu ngeri zitandukanye bagiye guhurwa uko bagurisha ibihangano byabo bifashishije ikoranabuhanga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND