RFL
Kigali

Mugisha Samuel arerekeza mu Butaliya muri shampiyona y'isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/09/2020 8:10
0


Umukinnyi usiganwa ku magare Mugisha Samuel, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 arahaguruka mu Bufaransa yerekeje mu gihugu cy'u Butaliyani aho agiye kwitahira shampiyona y'isi.



Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda ya 2018, asanzwe  akina mu gihugu cy'u Bufaransa ari naho ari buve agiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y'isi mu gusiganwa ku magare.

Ubundi byari biteganyijwe ko iyi mikino izabera mu gihugu cy' u Busuwisi u Rwanda rugahagararirwa n'abakinnyi 6 ariko kubera iki gihugu cyitari gifite uburyo buhamye bwo kwirinda Coronavirus, imikino yaje kwimurirwa mu Butaliyani.

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Muri Nyakanga 2020 ni bwo byemejwe ko igihugu cy'u Butaliyani ari cyo kizakira iyi mikino gusa habamo impinduka zo kugabanya abakinnyi ari byo byatumye u Rwanda rwohereza umukinnyi umwe gusa ari we Mugisha Samuel.

Iyi shampiyona y'isi igiye kubera mu Butaliyani, biteganyijwe ko ariho bazatangariza igihugu kizakira shampiyona y'isi 2025  umwanya u Rwanda ruhanganiye na Marocco.

Mugisha Samuel ari mu bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y'isi yabaye umwaka ushize, imikino yakiriwe n'u Bwongereza.


Mugisha Samuel yavuye mu Rwanda muri Kanama indege zigifungura

Samuel Mugisha w'imyaka 22 avuka mu karere ka Nyabihu ari naho yatangiriye gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu 2014, kuri ubu akinira ikipe ya La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mugihugu cy'u Bufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND