Mu mpera za Mutarama mu 1940s ni bwo muri Gabon havutse umwana wa mbere w’umukobwa wari ugiye kwandika amateka. Uyu mwana w’umukobwa yahawe amazina ya Marie Josephine Kama nuko bidatinze aba umugore wa Perezida ndetse na we yibaruka Perezida. Ubwamamare bw’uyu mugore ntibwarangiriye mu kuba umufasha wa Perezida ahubwo byaje gufata indi ntera.
Iyi nkuru itangira
havuzwe ko Marie Josephine Kama yavutse mu mpera za Mutarama 1940s kuko umwaka
yavutsemo ntuvugwaho rumwe akenshi. Abenshi bagaragaza imyaka y’uyu mubyeyi
bavuga ko yabonye izuba mu mwaka wa 1949 abandi bakawugira 1944. Reka iby’imyaka
tubicumbikire aha, ahubwo ducukumbure gato ku mateka y’uyu mubyeyi w’umunyabigwi
mu gihugu cya Gabon ndetse no muri Afurika y’uburengero bwaryo.
Marie Josephine Kama
wamenyekanye cyane ku mazina ya Patience Dabany, mu mwaka wa 1967 yashakanye na
Perezida wa kabiri wa Gabon, Omar Bongo Ondimba. Uyu mugabo wa Patience Dabany
yabaye ku butegetsi kuva mu 1967 kugeza mu 2009 ubwo yasimburwaga n’umuhungu
wabo Ali Bongo Ondimba. Nubwo yashakanye na Perezida, we n’umugabo we bari mu
miryango y’abakuru b’ibihugu batandukanye n’abo bashakanye mbere yo kuva ku
butegetsi dore ko mu 1987 aba bombi bahaye gatanya ikaze mu mubano wabo.
N’ubundi muri iyi myaka
yatandukaniyeho n’umugabo we, Patience Dabany yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
by’umwihariko mu mujyi wa Los Angeles. Uru rugendo rwo kujya gutura muri
Amerika ntakindi cyari cyibihushe inyuma bitari ugutangira urundi rupapuro rw’amateka
muri muzika. Twakwibutsa abantu ko nyuma yo gutangira muzika uyu Marie
Josephine Kama ari bwo yafashe izina rishya rya Patience Dabany.
Urugendo muri muzika
rwaramuhiriye dore ko hari n’impamyabushobozi yagiye abihererwa. Muri uru rugendo
rwa muzika, Patience Dabany agize amahirwe yo gufasha abahanzi bakomeye mu
gukora indirimbo zabo cyane iyo hakenerwa amajwi y’urwunge. Abahanzi bakomeye yafashije
harimo Michael Jackson na Michel Polnareff.
Patience Dabany,
abenshi mu gihugu cye bitirira akazina ka “La Maman”, yasohoye indirimbo
nyinshi cyane kandi zakunzwe. Mu muhamagaro we wo kuririmba yashoboye gushyira
hanze imizingo y’indirimbi izwi nka L'amour
d'une mère , Associé
, Cheri ton disque est
rayé ndetse n’iyo yitiriye izina rye Patience
Dabany .
Ngayo nguko ay’umuhanzi washatse Perezida na we
akibaruka Perezida!
TANGA IGITECYEREZO