RFL
Kigali

Ben & Chance bakoze mu nganzo batangariza abatuye Isi umunsi mukuru ukomeye bakwiriye kujya bizihiza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2020 7:14
0


Abaramyi Ben & Chance bakunzwe mu ndirimb 'Yesu arakora' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu mezi 7 gusa imazeho, kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Ubwiru' ikubiyemo ubutumwa bubwira abatuye Isi ko hari umunsi mukuru ukomeye bakwiriye kujya bizihiza kuko usanga benshi bawirengagiza.



Serugo Ben na Mbanza Chance (Ben & Chance) ni itsinda rigizwe n'umugabo n'umugore birunduriye mu gukorera Imana bakoresheje impano yabahaye yo kuririmba. Bahuriye mu muryango w'ivugabutumwa bise 'House of Worship Ministry'. Bamaze gukora indirimbo zinyuranye kandi zihembura imitima ya benshi zirimo; "Yesu arakora", "Ugushikamijeho umutima", "Impano n'ubuzima", "Amarira" n'izindi.

Kuri ubu Ben & Chance bafite indirimbo nshya bise 'Ubwiru' yanditswe na Ben. Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Mbanza Chance yadutangarije ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Ubwiru' bayinyujijemo ubutumwa bubwira abatuye Isi ko hari umunsi ukomeye bakwiriye kujya bizihiza, uwo akaba ari 'Umunsi w'Ubwiru bwahishwe'. 

Yavuze ko Ben ari we wanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusoma Bibiliya akanitegereza iminsi mikuru inyuranye abantu bizihiza, agasanga hari Umunsi Mukuru ukomeye abantu benshi batajya bizihiza, uwo akaba ari 'Umunsi Imana ubwayo yambaye ishusho y'umuntu'. Muri iyi ndirimbo, Ben & Chance baririmbamo ko uyu munsi uruta kure cyane iminsi mikuru yose abantu bizihiza hano ku Isi.

Ben n'umugore we Chance bakunze kwambara bajyanishije! Hano ni mu birori by'isabukuru ya Chance byari byateguwe na Ben mu buryo bwa 'Surprise'

Soma amagambo agize indirimbo nshya 'Ubwiru' ya Ben & Chance

"Bikora ku mutima kwibuka Pasika, nk’umunsi wo kuvanwa mu buretwa, kunezezwa n’igihe cy’isarura n’umurimo utangaje ni ukuri, umunsi w’umuganura uzana ibyishimo mu bantu, ariko umunsi w’ubwiru bwahishuwe ni ukuri byose urabiruta. Umunsi w’imitsima idasembuye oya ntushobora kwibagirana, Pentekoste n’uyu munsi iracyibukwa, ihora ikomanga ku mutima, umunsi w’impanda y’Imana abera barawutegereje, ariko umunsi w’ubwiru bwahishuwe ni ukuri byose urabiruta.

Ohohohoh, ni ukuri byose urabiruta. Umunsi w’ubwiru bwahishwe benshi, Imana ubwayo yambaye ishusho y’umuntu, yaje ari ikimenyetso kigirwa impaka, yaje ngo ab'isi bakire, umucyo wabonekeye bose, ku munsi w’umwuzuro w’urukundo, abungeri bumva indirimbo y’ijuru tubona agakiza dutyo. Yego, ni ukuri, ni ukuri, tubona agakiza dutyo, ni ukuri ,ni ukuri, yaje ngo abisi bakire Ohohohoho, yaje ngo abisi bakire, ohohohohoh, tubona agakiza dutyo".


Ben & Chance abaramyi badasanzwe Imana ihagurukije muri iki gihe

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UBWIRU' YA BEN & CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND