Mu kiganiro n'itanyazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Kayitesi Usta yatangaje ko Rayon Sports yari ifite ideni rya Miliyoni 600 ryaje gukura rikagera kuri Miliyoni 800 z'amanyarwanda.
Nyuma
yo kureba ibibazo bya Rayon Sports mu mizi, ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rw'Imiyoborere, RGB bwaninjiye mu kijyanye n'imicungire y’umutungo,
basanga ikipe yarabaswe irangwa n’ibikorwa bitagira ibimenyetso, kwiguriza
amafaranga ariko akishyurwa harimo umurengera.
Ati; ”Duhereye
nko mu mwaka wa 2013 kuzamuka ariko tukita ku myaka iheruka, twasanze Rayon
Sports ifite ikibazo cy’imyenda idafitiye gihamya cy’uburyo yafashwe ibyo bamwe
bita 'Banki ramberi' ugasanga umwe mu bayobozi aravuga ko yagurije Rayon Sports wamubaza ibimenyetso ugasanga
hari ibyo babura bigaragara ko hari ubwo batanga amafaranga bakazayishyura harimo umurengera.”
Sadate Munyakazi na Komite ye bahagaritswe ku buyobozi bwa Rayon Sports
Dr Kayitesi yagarutse ku kuba hari igihe ububiko bwa Rayon Sports buba
buriho ubusa, ati ”Tariki 14 Nyakanga 2019 buri bucye hakaba amatora twasanze ububiko
bwa Rayon Sports hatariho amafaranga agera ku 1000 Frw, icyo gihe ni ukuvuga
habaho igihe ububiko bwa Rayon Sports bwose bukaba buriho ubusa. Ariko nanone
icyo gihe twasanze Rayon Sports ifite amadeni ya Miliyoni 600 uyu munsi ubu
ifite amadeni arenga Miliyoni 800 Frw.”
RGB yatangaje ko nyuma yo guhagarika Sadate Munyakazi na Komite ye, hagiye gushakwa Komite y'inzibacyuho igiye kuyobora iyi kipe.
Biri kuvugwa ko Murangwa Eugene wakiniye Rayon Sports ari we ugiye kuyiyobora
mu nzibacyuho.
Dr Kayitesi Usta uyobora RGB na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru
Abanyamakuru bari babukereye bategereje kumenya umwanzuro ku bibazo bya Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO