RFL
Kigali

Kigali: Umunyempano w’imyaka 6 yongeye gufasha no gutabariza undi muryango w’abantu 5 wagwiriwe n’inzu-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/09/2020 7:18
0


Ndahiro Elivine w'imyaka 6 y'amavuko ufite umushinga wo kubaka umuryango ufasha abatishoboye, yasabye abanyarwanda gukomeza kumushyigikira nyuma yo gufasha undi muryango w’abantu 5 uherutse kugwirwa n’inzu.



Uyu mwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ni umunyempano mu muziki wifitemo umutima wo gufasha kuva mu buto bwe nk’uko twabigarutseho mu nkuru twabagejejeho tariki 7 Nzeri 2020 ubwo yafashaga umuryango w’abantu 7 utari warigeze utunga ibihumbi icumi (10000) ukabasha kubona ibihumbi bisaga ijana (140,000 Frw).

Nyuma yo kuwukorera ubuvugizi uyu muryango wabaga mu inzu wishyuraga ibihumbi bitanu (5,000) buri kwezi, ubu wamaze kwimukira mu yindi nziza wishyura ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000). Kuri iki Cyumweru Tariki 20 Nzeri 2020, uyu mwana yongeye gufasha no gukorera ubuvugizi undi muryango ugizwe n’umugore n’abana bane.

Aganira na InyaRwanda yagarutse kucyamuteye guhitamo gufasha uyu muryango. Ati”inzu yarabagwiriye ubungubu turateganya kubashyira mu inzu nziza”.

Bakareke Hamida uyu mwana yafashije, ni umubyeyi w’abana bane utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza. Mu buhamya bwe buteye agahinda ubwo yaganiraga na inyaRwanda.com, yasobanuye uko inzu iherutse kumugwira akajya gucumbika mu mashuri. Nyuma yaho ngo yabonye umugiraneza amutiza inzu y’icyumba kimwe abamo n’abana be bane.

Bakareke Hamida watandukanye n’umugabo mu 2009, uwamutije iyo nzu atuyemo yamubwiye ko azayimusubiza natangira kuyubaka kuko isa n'aho ituzuye. Irunzemo umucanga, udukoresho duke turimo ijerekani n’imbabura, akamatora gato bararaho bacurikiranye uko ari batanu, ikindi ni uko nayo yubatse ahantu hameze nk'amanegeka ku buryo ishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.


Aka kamatora baracurikirana bakararaho uko ari batanu 

Kuko nyirayo yatangiye kurunda amabuye yo gutangira kuyubaka, uyu mubyeyi afite impungenge z'aho ari bwerekeze kandi nta bushobozi afite. Yagize ati ”Birankomereye cyane ariko icyatumye uyu mwana amvugira, bizakemuka kubera Imana”.

Yakomeje ashimira Ndahiro Elivine asaba abanyarwanda bafite umutima utabara kumufasha no gukomeza gushyigikira uyu mwana w’imyaka itandatu ukora ibitangaje. Ku wifuza gutabara uyu muryango no kuwusura yahamagara izi nimero; 0788564193

KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BUJYANYE N’UKO UYU MURYANGO UBAYEHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND