RFL
Kigali

Dore impamvu bamwe mu bagabo batararana n’abagore babo batwite

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:22/09/2020 19:53
0


Ubusanzwe abemera ibyanditswe bavuga ko umugore yaremewe umugabo atari ukuba uhamwe gusa ahubwo no kororoka bakuzura isi.



Ibyo kororoka rero binyura mu gutera inda umugore akazabyara umwana. Bivugwa ko urugendo rwo gutwita no kubyara ku bagore rubamo ibigoye byinshi dore ko ngo ari na kimwe mu bihano Imana yahaye abagore ubwo barengaga ku itegeko ryo kutarya urubuto muri Eden.

Abagabo bamwe rero bakunda kuryamana n’abagore babo bagashaka no kubikomeza mu gihe batwite inda nkuru. Dore impamvu udakwiye kurarana n’umugore utwite.

1. Kumuha ubwisanzure buhagije

Ubundi uko inda y’umugore utwite igenda ikura mu mezi, ni nako ibice bye by’umubiri bigenda byiyongera kabone n’ubwo yaba asanzwe atarya. Ibi bice rero hari ubwo byiyongera bikaba ngombwa ko ubona uburiri mutakibukwirwaho mwembi. Ushobora no kubona mubukwirwaho ariko umugore akumva arasatiwe cyane ku buryo atabona ubwiyaguriro dore ko aba akeneye umwanya wo kwihindukizamo kenshi uko umwana nawe agenda akina munda. Biba ngombwa rero ko umwimukira ukamuha umwanya uhagije.

2. Kwemerera umwana gukina yisanzuye

Hari ubwo muba mufite uburiri buto ku buryo iyo musinziriye mwisanga mwabyiganye bikabuza umwana amahirwe yo gukina yisanzuye kandi bishobora no kumuviramo urupfu. Umwana wanyu akeneye umwanya uhagije kugira ngo akine neza bimufashe no gukura vuba kandi neza. Birashoboka ko wakoresha uburyamo buhagije ku buryo mwembi musa nk’abaryamye ukubiri mugaha umana uri gukura ubwisanzure.

3. Kumurinda

Iyo umugabo n’umugore bataryamye ku buriri bumwe, umugabo yumva vuba kurusha iyo baryamanye. Iyo muri hamwe buri wese yumva ko ibintu bimeze neza, agasinzira cyane ariko iyo mutari hamwe wumva vuba n’iyo yakorora uhita wihutira kureba ko ameze neza. Iki gihe uba usa n’usinziriye ijisho rimwe irindi rireba. Ni bwo rero wumva ko umurindiye umutekano we n’umwana atwite.

4. Kutamukubaganya

Bijya bibaho ko mumara igihe kirekire n’uwo mwashakanye muryamye ukaza gukumbura kumukoraho ukaba wamurambikaho akaboko bitunguranye. Gutwita rero Bizana impinduka ku buryo ushobora kwisanga uko kuboko gutunguranye kumushyize mu bindi bibazo. Iyo mutararanye bigufasha kwitwararika izo mpinduka zirimo n’izo utamenye.

5. Bituma umubera aho atari

Iyo mutari kumwe cyane wirema mo umutima wo kumufasha, iyo aremerewe ukishakamo uko umufasha kugira ngo azabyare neza.

Src: news.phxfeeds






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND