RFL
Kigali

Mugunga Christian yinjiye mu muziki asohora indirimbo ya mbere yise ‘Mbakumbuze u Rwanda’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 15:29
0


Umuhanzi Mugunga Christian yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mbakumbuze u Rwanda’, akumbuza Abanyarwanda bari i mahanga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’ibindi.



Mugunga Christian yabonye izuba ku wa 18 Kanama 1983, avukira i Burundi mu nkambi y’impunzi yarimo bamwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda. 

Avuga ko akiri umwana yiyumvagamo impano yo kuririmba ariko ngo ntiyahise abyinjiramo kuko yabanje gukora ibindi bimuteza imbere anashakisha ubushobozi bwo gukora umuziki.

Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kubera urukundo akunda u Rwanda no kugira ngo yifashishije ibihangano bye ashimire Inkotanyi zatumye Umunyarwanda yongera gutuza no kugira agaciro.

Mugunga yavuze yiyemeje gusangiza Abanyarwanda n’amahanga ibyiza u Rwanda rwagezeho abinyujije mu ndirimbo ze no guha agaciro Intwari zabohoye u Rwanda kugira ngo ibyo barwaniye bikomeze gusigasirwa.

Yavuze ko yinjiye mu muziki atagamije ubucuruzi, ahubwo ngo aje guha ubutumwa abanyarwanda no gushimira Inkotanyi ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame “Watugize abo turi bo. Ubu dufite agaciro mu Rwanda no mu mahanga. Numvaga nta kindi nakora uretse gushima mu ndirimbo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MBAKUMBUZE U RWANDA" YA MUGUNGA CHRISTIAN

Iyi ndirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bukumbuza u Rwanda Abanyarwanda baba mu mahanga, kuko benshi batahaheruka. Uyu muhanzi avuga ko nawe aba mu mahanga ari nayo mpamvu yakoze iyi ndirimbo.

Yavuze ko afite indirimbo nyinshi yamaze kwandika, ariko ko yifuje gutangirira urugendo rwe kuri iyi ndirimbo ikumbuza Abanyarwanda baba mu mahanga, u Rwanda bavukamo.

Ati “Mfite indirimbo nyishi ariko nahisemo kubanza gusohora ‘Mbakumbuze u Rwanda’ kubera ko ikubiyemo amateka y’ubuzima bwanjye n’amateka y’Igihugu.” 

Mugunga avuga ko afite abahanzi benshi afata nk’ikitegererezo barimo Masamba Intore, Muyango, Kamariza Annonciata, Mariya Yohani, Kayirebwa n’abandi.

Ati “Nibo bahanzi bampa inganzo bankundishije u Rwanda. Ndi umwana aho navukiye mu mahanga batanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.”

Mugunga asaba abanyarwanda gukunda igihugu cyabo, bakirinda amacakubiri ahubwo bakubaka igihugu cyab.

Umuhanzi Mugunga Christian yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo ya mbere yise "Mbakumbuze u Rwanda"

Mugunga yavuze ko yifashishije ibihangano bye azakomeza gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MBAKUMBUZE U RWANDA" Y'UMUHANZI MUGUNGA CHRISTIAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND