Bobby Shmurda nyuma yo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akaza gukatirwa imyaka 7 muri gereza, yateye utwatsi ibyo gusohorwa muri gereza bityo akazagumamo kugeza umwaka utaha wa 2021.
Umuraperi Ackquille Jean Pollard uzwi nka Bobby Shmurda
ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize, cyane cyane mu mwaka wa 2014 ubwo indirimbo ye “Hot Nigga” yazaga ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa
Billboard Hot 100. Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko nyuma yo gutabwa muri yombi
mu mwaka wa 2014 agakatirwa imyaka 7 muri gereza, amakuru dukesha TMZ avuga ko yateye utwatsi ibyo gusabirwa gusohorwa muri gereza.
Bobby Shmurda ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize
Amakuru avuga ko uyu musore yateye utwatsi ibyo gusohorwa
muri gereza nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abashinzwe kumusabira gukomorerwa ngo
asohorwe muri gereza kuwa 15 Nzeri 2020, bityo akazaguma muri gereza kugeza kuwa 11
Ukuboza 2021 ubwo azaba asoje igifungo cye.
Bobby Shmurda yateye utwatsi ibyo gusohorwa hanze ya gereza
Iyi nkuru y’uko uyu musore adashaka gusohoka muri
gereza yamenyekanye nyuma y’uko, Alex Spiro umwe mu bunganizi be mu mategeko
yari yatangaje ko bishimiye kuba umukiriya wabo ari hafi gutaha mu rugo. Bobby
Shmurda afungiye muri gereza ya New York State Prison, amazemo imyaka hafi 6
nyuma yo gutabwa muri yombi mu mwaka 2014.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu musore yari umwe mu
bari bagize agatsiko k’amabandi (GS9), kabarizwaga mu burasirazuba bw’agace ka
Flatbush muri New York, aka gatsiko ngo kari kamwe mu dutsiko tw’amabandi
twashakishwaga cyane muri New York kuva muri Mutarama 2013 kugeza mu Kwakira
2014.
Kuwa 24 ukuboza 2014 uyu musore yatawe muri yombi na polisi yo muri New York aho yari akurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo: ubugambanyi mu bwicanyi ndetse no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuwa 9
Nzeri 2016, Bobby mu rukiko rukuru rwo muri Manhattan yahamwe n’ibi byaha
yaregwaga, akatirwa igifungo cy’imyaka 7 muri gereza. Nyuma yo guhabwa icyi
gihano yatangaje ko atemera igihano yahawe
ndetse ko yahatiwe n’umwunganizi we mu mategeko kwemera ibyaha yaregwaga.
Src: TMZ & VULTURE
TANGA IGITECYEREZO