Uru rutonde dukesha Fillgapnews rwerekana abakobwa n'abagore b'ibyamamare bakina filime bakomeje kuza ku isonga mu guca agahigo muri uyu mwaka wa 2020. Muri utwo duhigo harimo ibihembo bitandukanye bagiye batsindira nka Grammys, Oscars na Emmy Awards.
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bakobwa b'ikimero bakina filime bihariye ipaji ibanza y'itangazamakuru rya 'Showbiz' bitewe n'uduhiho bakomeje kwesa. Ku mwanya wa mbere hari Scarlett Johansson w'imyaka 35 akaba yifashishwa cyane n'ibigo binyuranye by'itangazamakuru. Akurikirwa na Amber Heard umunyamerikakazi wagaragaye bwa mbere filime mu mwaka wa 2004, iyo Filime ikaba yitwa 'Friday Night Lights'. Kuri uru rutonde, nta mukobwa/umugore wo muri Afrika urugaragaraho.
1.Scarlett Johansson
Scarlett
ni umwe mu bakinnyi bakunzwe kandi bazwi cyane muri Hollywood, si umukinnyi
gusa kuko ni n’umunyamideli nk’ibitangazamakuru byinshi bikora ibijyanye
n’imideli biramwifashisha mu mashusho yabyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 35
yamenyekanye muri filime nka; ‘Avengers’, ‘Iron Man’ na ‘Captain America’.
2. Amber Heard
Amber
Heard ni umukinnyi akaba n’umunyamideli w’Umunyamerikakazi. Yavukiye anakurira muri
Texas. Filime ya mbere yagaragayemo yitwa ‘Friday Night Lights’ aha hari mu
mwaka wa 2004. Uretse iyi hari n’izindi zitandukanye yagiye akinamo. Bimwe mu
byatumye arushaho kumenyekana ni uko yagize uruhare mu guharanira uburenganzira
bw’ababana bahuje ibitsina. Si ibi gusa kuko ubu ni umwe mu bagore baza ku
isonga ku isi mu kugira uburanga.
3. Gal Gadot
Gal umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamideli ukomoka muri Isiraheli, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Isiraheli mu 2004 icyo gihe akaba yari afite imyaka 18 y'amavuko. Mbere yo kwinjira muri Hollywood yabanje kujya mu ngabo z’igihugu cya Isiraheli nk’umwigisha utegura imyitozo ngororamubiri. Imwe muri filime yagaragayemo yanamamaye cyane ni ‘Batman vs Superman’, indi ni ‘Wonder Woman’ yanatumye aba umukinnyi wa mbere wagize uruhare runini muri filime nziza.
4. Megan Fox
Megan ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerikakazi akaba n’icyamamare mu kumurika imideri. Yatangiye umwuga we wa Cinema mu mwaka wa 2001 akoresheje Televiziyo ntoya. Yatangiye gukina muri filime ye ya mbere yitwa ‘Confessions of a Teenage Drama Queen’. Kuva yatangira umwuga we wo gukina filime agaragara hafi ya buri rutonde rw’ubwiza kandi buri gihe ku mwanya mwiza. Abenshi bakunze kuvuga ko ameze nka Angelina Jolie, kuba agereranywa nawe ni ishema rikomeye by’umwihariko kugereranywa n’umuntu uzwi cyane kandi ukomeye.
5. Deepika Padukone
Uretse kuba umwe mu bakobwa beza bakina filime bakomeje kukanyuzaho mu mwaka wa 2020 ni n’umwe mu bakinnyi ba Bollywood bahembwa agatubutse. Deepika akomoka mu mu Buhinde ndetse akanamamariza kompanyi zitandukanye zaba izikora amavuta n’ibindi. Mu byo yamamaje harimo: Tissot,Vogue na Pepsi.
6. Margot Robbie
Margot ukomoka mu gihugu cya Australia yagize uruhare runini muri filime ‘The Wolf of Wallstreet’ hamwe na Leonardo di Caprio. Izindi filime yamenyekanyemo ni nka ‘The Legend of Tarzan’ na ‘Whiskey Tango Foxtrot’ kandi ku bw’amahirwe izi zombi zakanyujijeho kuko abantu bose ni we bavuga kuri ubu. Muri uyu mwaka yagaragaye muri filime ‘Terminal’, ‘Untitled A. A. Milne project’, ‘Peter Rabbit and I’, ‘Tonya’.
7. Fahriye Evcen
Uyu ni umwe mu bakinnyi ba Filime beza bo muri Turukiya. Ababyeyi be umwe akomoka muri Turukiya undi akomoka mu Budage. Fahriye azwiho kuba afite amaso meza cyane n’inseko nziza ashobora kandi no kuvuga neza indimi zigera muri enye ari zo: Icyongereza, Ikidage, Icyesipanyoli ndetse n’Igiturukiya (Turkish).
8. Alexandra Daddario
Alexandra Anna Daddario ni umukinnyi w’Umunyamerikakazi, nyuma y’ibyo ni n’umunyamidelikazi ukomeye. Ubwiza bw’uyu mukobwa ndetse n’amaso ye y’agatangaza bifite inkomoko mu bisekuru bye. Daddario yavukiye muri Amerika muri Leta ya New York. Ubu afite imyaka 34 y'amavuko. Yatangiye umwuga wa cinema afite imyaka 16 y'amavuko. Zimwe muri filime yagaragayemo ni nka ‘The Layover’, ‘Baywatch’, ‘When We First Met’, ‘We Have Always Lived in the Castle and Nomis’.
9. Emma Stone
Emily Jean “Emma” Stone ni umukinnyi w’Umunyamerikakazi akaba n’uwahawe ibihembo byinshi birimo Academy Award na Golden Globe Award. Mu mwaka wa 2017 ni we mukinnyi wa filime wari uri imbere mu bahembwa amafaranga menshi.
10. Jennifer Lawrence
Lawrence ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Hollywood. Si ibyo gusa kuko yegukanye n’igihembo cya Oscar Awards ndetse ni we mukinnyi wa filime ku isi uhembwa amafaranga menshi. Nk'uko Forbes na Time babitangaza, Lawrence ni umwe mu bavuga rikijyana ku isi.
TANGA IGITECYEREZO