RFL
Kigali

Samlee waririmbaga indirimbo zisanzwe yinjiye mu muziki uhimbaza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 13:32
0


Umuhanzi Ndamira Samuel uzwi kandi nka Samlee, yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana aserukana indirimbo ye ya mbere yise “Umucyo Wawe” nk’intangiriro y’urugendo rushya rwo kwiyegereza Imana no gufasha abantu gusanga Kristo.



Samlee yahoze aririmba indirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secular’, aho yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Luwano Tosh [Uncle Austin], Mugwaneza Lambert [Social Mula] n’abandi.  

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu/Yezu nk’umwami n’umukiza. Atangira urugendo rushya rwo gukorera Imana akayiramya mu mashyi no mu mudiho.

Samlee yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo “Umucyo wawe” nk’isengesho rye nyuma yo gutekereza ku buzima agasanga umuntu akwiye kubaho atekereza ko igihe icyo ari cyo cyose yava mu buzima, agapfa.

Avuga ko igihe yari amaze nta gikorwa cy’umuziki akora, ari nabwo yabashije kwiyunga n’Imana arayigarukira, arakizwa yakira agakiza.

Ati “Nasanze ibyo nari ndimo nabigereranya nk’aho nari naratakaye cyangwa ndi mu mwijima. Niko kwinginga Imana nyisaba ngo umucyo wayo urasire ku buzima bwanjye ibuvane mu mwijima nkorera Imana.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUCYO WAWE" Y'UMUHANZI SAMLEE

Muri iyi ndirimbo ye, yumvikanisha ko ntawundi muri iyi isi wabasha kumubabarira no kumukiza ibyaha byose yakoze ‘atari Imana’. Asoza iyi ndirimbo, asaba Imana imbabazi z’ibi byose ‘yayikoreye’.

Samlee anavuga ko kwinjira mu muziki uhimbaza Imana, byanatewe n’ibiganiro yagiranye n’abandi bahanzi basanzwe bakora uyu muziki bamubwira ko “ntakiza nko kuramya Imana kuko wabona ibyo ukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi na nyuma y’ubu buzima ukazahabwa ingororano n’Imana.”

Uyu muhanzi yifuza ko iyi ndirimbo yagira impinduka mu buzima bwa benshi mu buryo bw’umwuka. Akavuga ko hamwe no gusenga Imana izamushoboza agasoza urugendo rushya rw’umuziki yatangiye.

Yasabye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kumuba hafi kugira ngo ubutumwa atanga we na bagenzi be buzabashe kugera ku bantu benshi bashoboka.

Samlee ni musaza w’umuhanzikazi La Rose uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Mpeka’ yakoranye na Serge Iyamuremye.

Umuhanzi Samlee yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nyuma yo gushingura ikirenge muri 'Secular'

Samlee yasohoye indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise "Umucyo wawe"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUCYO WAWE" YA SAMLEE WINJIYE MU MUZIKI UHIMBAZA IMANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND