RFL
Kigali

Umugabo yashyinguranwe Miliyoni 200 z’Amashilingi nka ruswa azaha Imana kubera ubwoba bw’ibyo yakoreye ku isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/09/2020 13:12
0


Umugabo witwa Charles Obong wari umukozi wa Leta muri Uganda yashyinguranwe akayabo k’amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi nka ruswa azaha Imana kubera ku buyobozi bwe yaranzwe no kurya ruswa.



Nyuma y’ishyingurwa rye, byateje akavuyo mu muryango n’abaturanyi. Uyu mugabo yari umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, ariko akajya atungwa agatoki ko akunda kwaka ruswa abantu. Agiye gupfa yavuze ko kubera yatse ruswa nyinshi nawe agomba guhaho Imana make kugira ngo izamubabarire ibyaha.

Government official buried with money

Charles Obong wapfuye ku ya 17 Ukuboza 2016, mbere yo gushiramo umwuka yari yanditse urwandiko avuga ko umugore we agomba gushyira amafaranga mu isanduku ye igihe azaba ari gushyingurwa. Nyakwigendera yari yategetse kandi ko mu gushyingurwa murumuna we na mushiki we bagomba kuba bahari kugira ngo umugore we akurikize isezerano rye ku ibaruwa yanditse ngo banitegereze neza niba ayo mafaranga ari mu isanduku ye.

Obong yashyinguwe mu isanduku y’ibyuma bivugwa ko yatwaye hafi miliyoni zisaga 10 z’amashilingi. Obong yari afite ubwoba ko akora ibyaha birimo kurya ruswa mu gihe yakoraga mu butegetsi bwa Leta byari kumucira urubanza ikuzimu.

Mu nkuru iheruka, Daily Monitor yagize ati: "Obong yateganyaga kugeza amafaranga ku Mana nk'impano kugira ngo ashobore kubababarirwa ibyaha bye kandi amukize umuriro utazima." Ikibabaje ni uko Obong, atabonye amahirwe yo kohereza amafaranga ku Mana, kuko abo mu muryango we bataburuye umurambo bakuramo amafaranga bavuga ko ari kirazira gushyingura umuntu ufite amafaranga.

Src: tuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND