RFL
Kigali

Perezida Tshisekedi yahuye na Kabila yasimbuye k’ubuyobozi kugirango barebe umuti w'ubushyamirane hagati y'impande zombi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:22/09/2020 11:36
0

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Bwana Perezida Tshisekedi yatorewe kuyobora igihugu cya Congo Kinshasa aho yari asimbuye Kabila wari urangije manda ye. Gusa ariko kuva yatorwa byamusabye kwemera no kumva ibisabwa n'ishyaka rya Bwana Kabila rifite imyanya myinshi mu nteko.



Kabila wari uvuye mu ishyaka UDPS ritavuga rumwe n'ubutegetsi byavuzwe ko yari yumvikanye n'ihuriro FCC ryari ku butegetsi. Ihuriro ry'amashyaka FCC rya Bwana Kabila ryatangaje kuri Twitter ko Félix Tshisekedi yagiranye inama idasanzwe n'uwo yasimbuye Joseph Kabila mu gihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y'impande bakuriye. Iyi nama ikaba yari igamije gushaka umuti w'ubushyamirane hagati y'impande zombi bumaze igihe.

Mu cyumweru gishize, Bwana Kabila, utari waraje mu mwanya wa senateri agenerwa n'itegekoshinga, yaje mu nteko gufata uyu mwanya nyuma y'umwaka urenga avuye ku butegetsi. Ibyo bamwe babonye nko kurushaho kotsa igitutu uruhande rwa Bwana Tshisekedi. nteko ishingamategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n'itegeko ry'amatora rusange azaba mu 2023.

Ihuriro ry'amashyaka FCC ririfuza ko Perezida wa Repubulika azajya atorwa n'abahagarariye abaturage. Ni mu gihe uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rutabishaka kuko ibi bishobora guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND