RFL
Kigali

Bwa mbere Kompanyi ikora indege ya Airbus yatangaje ko igiye gukora indege zidahumanya ikirere

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:22/09/2020 10:42
0


Mu busanzwe indege zisohora imyuka ihumanya ikirere,kuri ubu Kompanyi ya Airbus ikora indege yavuze ko igiye gukora indege zikoreshwa na hydrogen zidahumanya ikirere.



Iyi kmpanyi ikaba yamuritse gahunda yo gukora icyo yise ko ari indege ya mbere itwara abagenzi mu bucuruzi idasohora imyuka ihumanya ikirere.Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Iyi kompanyi yatangaje ko izi ndege zikoresha umwuka wa 'hydrogène' zishobora kuzaba zatangiye gukora mu mwaka wa 2035.Izi ndege zo muri ubu bwoko zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 200 mu rugendo rwa 3,200km.

Guillaume Faury ukuriye kompanyi Airbus, yavuze ko uku kumurika ibishushanyo byuko zizakorwa "byanditse amateka" mu bucuruzi bwo gutwara abagenzi mu ndege. Yongeyeho ko gukoresha 'hydrogène' "bishobora kugabanya cyane ingaruka urwego rwo gutwara abantu mu ndege rugira ku mihindagurikire y'ikirere".

Ariko, abasesenguzi bavuga ko ubu atari ubwa mbere umwuka wa 'hydrogène' ukomojweho nk'umuti w'ingaruka ingendo zo mu kirere zo muri iki gihe zigira ku bidukikije.Amateka ajyanye n'ibyo indege zinywa ngo zibashe kuguruka ahera mu gihe hakoreshwaga indege zikoresha imyuka (airships) mu ntangiriro y'ikinyejana cya 20, ariko impanuka y'indege ya Hindenburg yabereye muri Amerika mu 1937 yatumye ibyo bihagarara.

Mu gihe cya vuba gishize, kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu wa 2002, Airbus yari mu mushinga uzwi nka 'cryoplane' watewe inkunga n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi (UE/EU) wo kwiga ku ikoreshwa ry'indege igendeshwa na 'hydrogène' y'igisukika.

Gusa ariko nyuma y'icyo gihe, icyo gitekerezo cyongeye gusa n'ikibagiranye  kugeza ubu ubwo cyongeye kubyutswa.Ariko, Airbus yavuze ko kugira ngo icyo gitekerezo gishoboke bizasaba ko ibibuga by'indege bishora amafaranga menshi mu kubaka ibikorwa remezo by'aho izo ndege zizajya zinywera uwo mwuka mu gihe undi uzishiranye.

Src:bbc

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND