RFL
Kigali

Umuraperi Loon yiyunze na P Diddy nyuma yo gusohoka muri gereza

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/09/2020 10:14
0


Loon wahoze mu nzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records yiyunze n’inshuti ye ya kera P Diddy nyuma yo kumara hafi imyaka 9 muri gereza, ibi bije nyuma y’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram barikumwe bombi mu mugi wa Los Angeles



Nyuma y’uko muri Nyakanga umuraperi Loon wahoze mu nzu itunganya umuziki izwi nka Bad Boy Records y’umuraperi P Diddy asohotse muri gereza, aho yari amazemo hafi imyaka 9, ku cyumweru (20 Nzeri), Loon yasangije abakunzi be amafoto atandukanye yishimanye na P Diddy mu rugo rwe ruri Los Angeles, California nyuma y’igihe kinini cyari gishize umubano wabo utameze neza.

Loon and Diddy
Loon na P Diddy bahoze ari inshuti kuva kera

Loon na P Diddy umubano wabo bombi wajemo agatotsi mu myaka ishize ariko Loon yahisemo kwibagirwa ibyahise maze yiyunga n’inshuti ye ya kera. Mu magambo ye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Loon yagize ati:”Buri kimwe ntago kimeze nkuko mubicyeka. Ntago twareka urukundo nyuma y’ibyo twembi twanyuranyemo byose. Twatemberanye isi hamwe, dukorera ama miliyoni hamwe ndetse n’igihe hari ibyo tutumvaga kimwe, ariko kubera Imana, iyo ntaza guhura n’ibi twanyuranyemo, ntago mba ndi uwo ndiwe uyu munsi!”

Loon yaje guhindura amazina ye yitwa Amir Junaid Muhadith nyuma yo kwinjira mu idini ya Islam. Uyu mugabo yasohotse muri gereza muri Nyakanga uyu mwaka. Yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Bubiligi mu mwaka 2011, nyuma yaho yaje gukatirwa imyaka 14 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubugambanyi mu gukwirakwiza icyiyobyabwenge cya Heroine (Kirenga 1 kg).

rapper Loon
Loon yahinduye amazina ye nyuma yo kwinjira muri Islam

Nyuma y’imyaka hafi icyenda yose yari amaze muri gereza, yaje gusohorwa muri gereza bitewe n’impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19 nkuko byatangajwe n’umucamanza Terrence Boyle (U.S. District Judge). Nyuma yo kuva muri gereza P Diddy ni umwe mu bishimiye irekurwa rye aho yahise amwifuriza ikaze mu buzima atangiye hanze ndetse amusaba ko bazahura.

Loon yamenyekanye cyane mu ndirimbo za P Diddy yise “I Need a Girl (Part One)”, “I need a Girl (Part Two)” izi ndirimbo zombi zageze ku mwanya wa kabiri nuwa kane ku rutonde rwa Billboard Hot 100. Indirimbo ye bwite yakunzwe cyane ni “Down for Me” yo mu mwaka 2003 yafatanyije na Mario Winans. Iyi ndirimbo nayo yageze ku mwanya wa 24 kuri Billboard Hot 100, mbere yo kuva muri Bad Boy mu mwaka 2004.

Nyuma yo kuva muri gereza Loon yatangaje ko ashaka gutangira ibikorwa byo gufasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe ndetse avuga ko ashaka gutangiza ikiganiro cyo kuri Televiziyo cyangwa se agakora filime ivuga ku buzima bwe.

Src: Complex

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND