RFL
Kigali

Nshaka guhabwa amasezerano mashya muri Man.City mbikwiye – Pep.Guardiola

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/09/2020 16:12
0


Umunya-Espagne utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Pep. Guardiola, yatangaje ko yiteguye gukoresha imbaraga zose zishoboka agashakira umusaruro mwiza ikipe atoza, ku buryo azahabwa amasezerano mashya abikwiriye atari ugupfa kuyamuha biri aho gusa nta bikorwa bigaragara.



Guardiola avuga ko agomba gukora cyane ku buryo yongererwa amasezerano yo gutoza Manchester City ari uko abikwiye, atari ukuyihabwa gutyo gusa.

Amazezerano ya Guardiola w'imyaka 49 muri Ma.city, ararangira mu mpera z’uyu mwaka w'imikino kandi abayobozi ba Man.City barashaka ko akomeza gutoza iyi kipe.

Aratangira uyu mwaka w'imikino wa gatanu atoza Man.City, ku kibuga cya Wolves kuri uyu wa mbere. Akaba ari igihe kiruta icyo yatoje Barcelona n'icyo yatoje Bayern Munich yanyuzemo.

Aganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’amasezerano mashya muri Manchester City, Guardiola yagize ati: "Nakwishimira kumara igihe kirekire kurushaho hano".

"Ni ahantu nkunda kuba ndi ariko ngomba kuba mbikwiye. Iyi kipe hari ibyo yagezeho mu myaka icumi ishize ariko tugomba kubikomeza".

Guardiola avuga ko abayobozi ba City, Khaldoon Al Mubarak na Ferran Soriano, nta n'umwe uramubwira ku bijyanye n’amasezerano mashya.

Ariko hari igitutu kuri Guardiola cyo kuvugurura umusaruro, nyuma yo kutitwara neza muri rusange mu mwaka ushize ubwo City yasozaga shampiyona irushwa amanota 18 na Liverpool yegukanye igikombe.

Ndetse iza gusezererwa bitunguranye na Lyon muri ¼ cya Champions League, Lyon nayo ikaza gusezererwa mu buryo bworoshye na Bayern Munich muri kimwe cya kabiri.

Guardiola yagize ati: "Ntabwo bambwiye ngo ugomba gukora iki cyangwa kiriya".

"Ariko nzi urwego rw'iyi kipe kandi nintagera ku byo ishaka kugeraho, bisobanuye ko ntakwiye andi masezerano, rero ngomba gutsinda kugira ngo amasezerano yanjye yongerwe".

Guardiola yemeza ko azaguma muri Manchester abikwiye kandi agomba kubiharanira

Manchester City iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Premier League uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND