RFL
Kigali

Inzu ifasha abahanzi ya Green Ferry Music yasinyishije umuhanzikazi mushya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 15:15
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2020, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Ferry Music yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuhanzikazi mushya witwa Calene [Kaya].



Uyu mukobwa ukoresha izina rya Calene Rwandaise ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa Green Ferry Music, arenzaho ko afite umushinga mushya ugeze kuri 90% utunganywa.

Ati “Ni itangiriro ryiza. Mu bwato bumwe n’icyerekezo kimwe. Green Freey Music Twigendeleeee.” Ni we mukobwa rukumbi usinye muri Green Freey Music, bimuha igitutu cyo gukora akageza aho basaza be bamubanjirije bageze.

Asinye kandi abisikana n’umuraperi B-Threy uherutse gutangaza ko yavuye muri Green Freey Music, biturutse ku mwuka mubi wavutse hagati ye na Bushali.

Zima Brack umuvugizi wa Green Freey Music, yabwiye INYARWANDA, ko bari bamaze igihe bafite gahunda yo kwinjiza abahanzi bashya muri iyi Label imaze gushyira ku isoko abafite impano zitangaje.

Zima yavuze ko mu mezi macye ashize aribwo Calene yabasabye ko bareberera inyungu ze, bakamufasha kurera impano ye nk’uko abyifuza. 

Yavuze ko bafashe umwanya wo kumwiga basanga ahuje n’imirongo migari bihaye. Yirinze kuvuga ibikubiye muri iyi kontaro n’imyaka uyu mukobwa yasinye.

Avuga ko uyu mukobwa bari barigeze gukorana ku mushinga w’indirimbo zasohotse muri uyu mwaka, ari nayo mpamvu imikoranire yabo yoroshye.

Zima akomeza avuga ko uyu mukobwa afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba no gucuranga gitari, biri mu byamuhesheje amanota menshi yo kwinjira muri Green Ferry Music. Ati:

Umwihariko we ahanini ni imiririmbire, ni uburyo bwe akoramo injyana ye. Afite kwitanga mu bintu akora, arabikunze kandi ubona afite ahazaza heza mu muziki we. Ni cyo cyadukuruye ahanini kugira ngo tube twakorana nawe, tumufashe nawe adufasha.

Uyu muvugizi yavuze ko uyu mukobwa afite indirimbo nyinshi agiye gutangira gusohoka bitarenze Ukwakira 2020. Uyu mukobwa wasinye muri iyi nzu, yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n’izindi arazizi. Ni umuhanga mu bijyanye no kuririmba mu buryo bwa live. Ndetse yihariye mu gucaranga gitari nto izwi nka 'Ukulele'

Green Freey Music ibarizwamo abahanzi barimo Ngara uherutse gusohora Album ya mbere yise ‘Amaraso’ iriho indirimbo 14. Iyi Label kandi ibarizwamo Bushali nawe uherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Ibihe’ iriho indirimbo 15 inyinshi zikaba ari izo yakoranye n’abahanzi batandukanye.

Hariho nk’indirimbo “Mu Ruturuturu” yakoranye na The Ben, ‘Ibere’ yakoranye na Bruce Melodie na 'Till We Die’ yakoranye n’umunya-Ghana Magnom wataramiye i Kigali  Iyi Label irimo kandi Slum Drip, Ishimwe Olivier [Ice Nova] wasohoye Album ye ya kabiri yise ‘Ubuvanganzo’ n’abandi.

Calene, umuhanzikazi mushya wasinye muri Label ya Green Ferry Music

Calene [kaya] yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa Green Ferry Music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND